Siporo

Rutanga Eric mu nzira zerekeza muri Young Africans

Rutanga Eric mu nzira zerekeza muri Young Africans

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ku ruhande rw’ibumoso, akaba na kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric, nta gihindutse arerekeza mu ikipe ya Young Africans akaba yatangira kuyikinira mu kwezi kwa Mbere.

Amakuru avuga ko uyu myugariro urimo ukina umwaka we wa 3 muri Rayon Sports yamaze kumvikana n’iyi kipe kuzayikinira mu gihe cy’imyaka 2 n’igice.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore, yabwiye ISIMBI ko Rutanga yamaze kumvikana n’iyi kipe ibimwerekeyeho, ibyo agomba guhabwa, hakaba hasigaye ko iyi kipe yumvakana na Rayon Sports agifitiye amasezerano y’umwaka n’igice.

Uyu muntu kandi yakomeje avuga ko atari inshuro ya mbere iyi kipe yifuje uyu musore dore ko n’umwaka ushize w’imikino yamwifuje ariko ntibyakunda.

Mu kiganiro umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko Rutanga arimo yifuzwa n’amakipe menshi atari Young Africans gusa.

Yagize ati"Rutanga aracyari umukinnyi wa Rayon Sports, nta kipe arasinyira n’imwe. Ntabwo ari Young Africans imwifuza gusa hari n’anadi makipe, Young Africans kuba yaba imushaka cyane n’abafana bayo barabigaragaje umwaka ushize, sinavuga ngo azagenda cyangwa ntazagenda urabizi ibyo kugura abakinnyi ubibara byarangiye."

Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.

Rutanga ni umwe mu bakinnyi Young Africans itazibagirwa mu matsinda ya CAF Confederations Cup
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top