Siporo

Reka ngende bitazaba inkuru mbarirano - Afande Mubaraka washimiye Sunrise akayiha umukoro ukomeye

Reka ngende bitazaba inkuru mbarirano - Afande Mubaraka washimiye Sunrise akayiha umukoro ukomeye

Gen. Mubaraka Muganga usanzwe ari visi perezida w’ikipe ya APR FC, akaba umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali, yashimiye ikipe ya Sunrise uburyo yitwayemo itsinda Rayon Sports, ayisaba ko byibuze igomba gutanga abakinnyi 3 mu ikipe y’igihugu.

Bamwe bati "ahantu umwana w’Imana yananiwe kwikura mwuvaga ari Rayon Sports yahava?" Abandi bati"Sunrise ibambiye Rayon Sports i Golgotha", hari mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona umwaka w’imikinpo wa 2019-2020 waraye ubereye ku kibuga cy’akarere ka Nyagatare abafana bita Golgotha Stadium, warangiye ari 2-1.

Nyuma y’uyu mukino, Afande Mubaraka yafashe umwanya aganira n’abakinnyi ba Sunrise, ababwira ko yishimiye uburyo bitwaye kandi ko bagomba kubigira akamenyero buri kipe ije gukina Nyagatare ikaza yikandagira.

Yagize ati"ndabashimira uburyo mwitwaye, ubushize narebye umukino wanyu na Kiyovu Sports yabatsinze igitego ku munota wa nyuma. Mufite ikipe nziza, iki kibuga muhawe mugomba kukibyaza umusaruro, ubu ubwo mutsinze Rayon Sports buri kipe izajya iza yikandagira."

Yakomeje avuga ko n’ubwo ari visi perezida wa APR FC ari n’umuyobozi wabo, kandi ko nta munsi n’umwe arabasaba korohera APR FC ahubwo aba abasaba kuyitsinda kugira ngo abahembe.

Yagize ati"n’ubwo ndi visi perezida wa APR FC ariko ndi n’umuyobozi wanyu, nyobora ingabo Iburasirazuba, nta munsi ndabasaba kujenjekera APR FC, ahubwo mba mbasaba kuyitsinda nkabahemba kuko nyobara ingabo hano n’ubwo ndi visi perezida hariya."

Niyibizi Vedaste wa Sunrise hagati ya Herve na Saidi ba Rayon Sports

Afande Mubaraka yavuze ko yagombaga kureba uyu mukino byanze bikunze bitewe n’amagambo yari yawubanjirije kugira ngo itazaba inkuru mbarirano, gusa yasabye iyi kipe ko byibuze yatanga abakinnyi babatu mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati"Ariko nkamwe bakinnyi b’abanyarwanda, mufite ubushobozi, ubu nkeneye kumva byibuze abakinnyi babiri batatu bavuye muri Sunrise bagiye mu Mavubi kandi birashoboka(...) Nibyo nagombaga kuza gushyigikira iyi kipe ni inshingano ariko na none icyanteye imbaraga cyane harimo ijambo rya Kawunga Leon(Uwambajimana) wavuze ati bazaze tuzabakira, harimo ijambo ry’abafana, numva ko bizaba bitoroshye ndavuga ngo reka ngende bitazaba inkuru mbarirano."

Mubaraka kandi yijeje iyi kipe ko ibibazo bagiye bagira mu minsi yashize by’amikoro bitazongera kubaho kuko y’aba akarere ndetse n’Intara barahagarutse, ngo nibakomeza gutsinda bizaba byiza kurushaho.

Samson ahanganiye umupira na Rutanga Eric
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 27-10-2019

    Rayo oyyyyyyyyyeeee

IZASOMWE CYANE

To Top