Rayon Sports yavuze ku by’abakinnyi bivugwa ko bashobora kwirukanwa
Umutoza wa Rayon Sports yahakanye amakuru y’uko hari abakinnyi iyi kipe izasezerera muri Mutarama 2023, avuga ko ubu bahugiye mu kureba uko basoza imikino ibanza ya shampiyona neza.
Hamaze iminsi hashyirwa mu majwi ko ubwo imikino ibanza ya shampiyona ya 2022-23 izaba irangiye Rayon Sports izasezerera bamwe mu bakinnyi ba yo cyane abanyamahanga.
Bivugwa ko ba rutahizamu babiri bakomoka muri Mali, Boubacar Traore na Moussa Camara bagomba gusezererwa n’iyi kipe bitewe n’umusaruro muke kugira ngo ibe yabasimbuza abashoboye.
Aganira n’itangazamakuru, Francis Haringingo umutoza wa Rayon Sports yavuze ko ibyo ntabyo azi, byose bizarebwaho imikino ibanza ya shampiyona irangiye.
Ati “Havugwa ibintu byinshi, ubu njye ntabwo ndagera aho, ubu mpugiye ku mikino dufite, nibaza ko abanyamahanga dufite umusaruro turawufite turi aba mbere ku rutonde, ni ukwibanda ku bo dufite, ibindi umuntu azabitekereza igihe kigeze.”
Ni abakinnyi bombi basinyiye Rayon Sports mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira bitezweho gutsindira iyi kipe igitego ariko bisa n’aho byanze.
Boubacar Traoré ni rutahizamu wahawe amahirwe menshi ariko akomeza kugaragaza ko ashobora kuba iyi kipe yaramwibeshyeho aho kugeza ku munsi wa 12 wa shampiyona (yifashishijwe mu mikino 6 kongeraho indi ya gicuti n’irushanwa rya Made In Rwanda) nta gitego na kimwe aratsindira iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Rutahizamu Moussa Camara na we yagarutse muri iyi kipe yaherukagamo 2017, abakunzi ba yo bizera ibitangaza kubera ibihe byiza bari baragiranye.
Amakuru avuga ko yaje mu gihe yari amaze amezi 10 adakina kubera imvune, aza yariyongereye ibiro byinshi, byasabye ko ahabwa igihe ngo barebe ko yasubira mu bihe bye byanatumye atinda gukinira iyi kipe.
Amaze gukinira iyi kipe imikino ya shampiyona itarenze itatu aho yayitsindiye igitego kimwe.

Ibitekerezo
Claudezege zege
Ku wa 11-12-2022Niko bimeze dushaka abataka bazicyobakora bazaduhesha chapion abadafite ubushobozi byabyo bakirukanywa hakaza ababifitiye ubushobozi dukunda murera mumubiri nomumaraso gahora kwisonga.
Claudezege zege
Ku wa 11-12-2022Niko bimeze dushaka abataka bazicyobakora bazaduhesha chapion abadafite ubushobozi byabyo bakirukanywa hakaza ababifitiye ubushobozi dukunda murera mumubiri nomumaraso gahora kwisonga.
Ndayisenga jean
Ku wa 10-12-2022Mukurikirane amakuru ya youseff neza na ruvumbu bitaba aribihuha kuko turabimenyereye rero nimutuyobye? Mureke tubanze dusoze fazale. Ndabakunda cyane isimbi. Ndi kimironko
Ndayisenga jean
Ku wa 10-12-2022Mukurikirane amakuru ya youseff neza na ruvumbu bitaba aribihuha kuko turabimenyereye rero nimutuyobye? Mureke tubanze dusoze fazale. Ndabakunda cyane isimbi. Ndi kimironko