Siporo

Rayon Sports yasinyishije uwa mbere, Usengimana Faustin abasaba gutegereza

Rayon Sports yasinyishije uwa mbere, Usengimana Faustin abasaba gutegereza

Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunya-Nigeria, Olise Osalue Raphael wakiniraga Bugesera FC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore wifuzawaga n’ikipe ya AS Kigali hashize iminsi yarasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

Osalue umaze imyaka ibiri muri Bugesera FC, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga bukomeye muri shampiyona y’u Rwanda byanatumye Rayon Sports imubenguka.

Iyi kipe si uyu mukinnyi gusa kuko yamaze kugirana ibiganiro n’abandi bakinnyi barimo myugariro wa Police FC uri ku mpera z’amasezerano ye, Usengimana Faustin.

Amakuru avuga ko na we bamaze kumvikana ariko abasaba ko bategereza akamenya gahunda y’amakipe yo hanze y’igihugu amwifuza, bidakunze yabasezeranyije ko yahita abasinyira kuko nta gahunda yo kongera amasezerano muri Police FC afite.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top