Hannington Kalyesubula, umugande watozaga abanyezamu b’ikipe ya Villa SC muri Uganda ni we wagizwe umutoza w’abanyezamu b’ikipe ya Rayon Sports.
Nyuma yo gutandukana na Nkuzingoma Ramadhan ubwo umwaka w’imikino wa 2018-19 wari urangiye, iyi kipe nta mutoza w’abanyezamu yari ifite.
Uyu munsi ku cyicaro gikuru cya MK Sky Vision, Rayon Sports yasinyishije Hannington Kalyesubula, akaba azatoza iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe.
Ibinyujije ku rukuta rwayo bwa Twiiter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mutoza mu gihe cy’umwaka umwe.
Hannington Kalyesubula ni Umugande w’imyaka 37, akaba yari umutoza w’ikipe Villa SC muri Uganda mu cyiciro cya mbere.
Uretse kuba umutoza w’abanyezamu, Hannington yanabaye umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye nka Villa SC yahereyemo, Police Jinja yo muri Uganda, St George yo muri Ethiopia, Kagera Sugar yo muri Tanzania n’izindi.
Perezida wa Rayon Sports, Sadate(iburyo) yerekana umutoza mushya w’abanyezamu ba Rayon Sports
)
Ibitekerezo