Siporo

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomeye w’umurundi

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomeye w’umurundi

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu w’umurundi wakiniraga ikipe ya Olympic Star, Nihoreho Arsène amasezerano y’imyaka 2.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2020, ni bwo hamenyekanye inkuru y’isinya ry’uyu musore w’imyaka 19 dore ko yavutse muri 2001.

Nihoreho Arsène akaba ari ku mwanya wa 3 w’abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Burundi aho yatsinze ibitego 17, inyuma wa Jospin Nshimirimana wa Aigle Noire watsinze ibitego 18 na Iddy Museremu ukinira Le Messager Ngozi watsinze 19.

Nihoreho Arsene yinjiye muri Olympic Star umwaka ushize w’imikino avuye muri Rukinzo FC. Yafashije ikipe ye kurangiza ku mwanya wa 8 aho yatsinze ibitego 17 muri 54 ikipe ye yatsinze.

Nihoreho Arsene yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top