Rayon Sports yasinye amasezerano n’uruganda rushya ruzajya ruyambika
Rayon Sports iratangaza ko yamaze gusinya amasezerano n’uruganda rushya rwo ku mugabane w’u Burayi ruzajya ruyambika mu gihe cy’imyaka 3.
Ibi iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, aho yavuze ko mu minsi ya vuba izerekana imyenda izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.
Yagize ati"Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka 3 n’uruganda rukora imyambaro ya Sports rwo ku mugabane w’i Burayi, vuba turabamurikira umwambaro tuzambara ndetse tubamurikire iduka ryacu rizajya ricuruza imyambaro ya Gikundiro."
Perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate yavuze ko nyuma y’iyi myaka 3 ibintu nibiba byaragenze neza, bazafatanya gufungura uruganda rukora imyenda ya siporo mu Rwanda.
Yagize ati"amasezerano y’imyaka 3 batwambika ndetse banaduha imyambaro tugurisha abakunzi bacu, nyuma yaho byaba byaragenze neza tukaba twafatanya gufungura uruganda rukora ibintu bya Sports mu Rwagasabo, mu minsi ya vuba turabamurikira uyu mufatanyabikorwa ndetse n’uumwambaro tuzakoresha."
Amasezerano y'Imyaka 3 batwambika ndetse banaduha imyambaro tugurisha abakunzi bacu nyuma yaho byaba byaragenze neza tukaba twafatanya gufungura uruganda rukora ibintu bya Sports mu Rwagasabo, mu minsi yavuba turabamurikira uyu mufatanyabikorwa ndetse nu umwambaro tuzakoresha. https://t.co/ZfkURBoTdM
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 16, 2020
Ubusanzwe Rayon Sports yambaraga imyenda yaguriwe na Skol ifite agaciro ka miliyoni 20. Amakuru avuga ko Rayon Sports na Skol itera inkunga iyi kipe ibintu bitameze ndetse ko bashobora gusesa amasezerano bari bafitanye.

Ibitekerezo