Siporo

Rayon Sports yashyizeho agaseke ko kugura Joackiam Ojera

Rayon Sports yashyizeho agaseke ko kugura Joackiam Ojera

Rayon Sports yatangiye gukusanya amafaranga yo gusinyisha rutahizamu Joackiam Ojera ukomoka muri Uganda wari usoje intizanyo ye n’ubundi muri iyi kipe.

Iyi kipe ikomeje urugamba rwo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino aho yagiye isinyisha abakinnyi batandukanye, ubu ugezweho ni umugande Ojera Joackiam.

Ojera yari asoje amasezerano y’amezi 6 y’intizanyo ya URA muri Rayon Sports. Rayon Sports ikaba yarahise itangira ibiganiro na URA ngo abe yagura Ojera ariko bibanza kugorana kuko amakuru avuga ko yarimo ishaka amafaranga menshi.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yahise yumvikana na URA ko yakwiyumvikanira na Rayon Sports we akaza kubishyura. URA yemeye ko Ojera azayiha ibihumbi 10 ku mwaka wari usigaye ni mu gihe yumvikanye na Rayon Sports ibihumbi 25 by’amadorali akayisinyira umwaka umwe, bivuze ko we azabika ibihumbi 15.

Rayon Sports ikaba yamaze gutangiza gahunda yo gukusanya amafaranga yo gusinyisha uyu rutahizamu Joackiam Ojera aho bihaye intego ya miliyoni 25.

Muri gahunda bise ‘Uburu Bwacu. Agaciro Kacu’ batangije gahunda ya “twigurire Joackiam Ojera, intego ni miliyoni 25.”

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi bashya kandi nk’abagande babiri Charles Baale na Simon Tamale, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umunya-Maroc, Youssef Rharb ndetse n’abanyarwanda 3; Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

Rayon Sports yatangiye gukusanya amafaranga yo kugura Joackiam Ojera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top