Siporo

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo gusezera mu gikombe cy’Amahoro cya 2023 nyuma y’uko yimuriwe umukino wo kwishyura wa 1/8 mu buryo bavuga ko ari akajagari.

Rayon Sports yagombaga kwakira Intare FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga uyu munsi ariko kubera ko habereyemo ibikorwa by’aka Karere byo kwizihiza umunsi w’abagore wari wimuriwe kuri Stade ya Bugesera uyu munsi saa 12h30’.

Nyuma y’uko FERWAFA yimuye umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro bagombaga gukinamo na Intare FC kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yahise itumizaho ikiganiro n’itangazamakuru mu buryo bw’igitaraganganya.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko impamvu nyamukuru ari ukuganira by’umwihariko ku gikombe cy’Amahoro.

Ati "Twabatumiye kugira ngo tuganire, hari icyo twifuzaga kubatangariza. Nk’uko mu bizi mu Rwanda shampiyona irarimbanyije."

"Murabizi ko twari twarakinnye umukino ubanza na Intare, twagombaga gukina umukino wo kwishyura uyu munsi saa 15h kuri Stade ya Muhanga ariko ntibyakunda kubera izindi mpamvu."

Yakomeje avuga ko batunguwe cyane no kohererezwa ibaruwa mu gitondo ubwo babwirwa ko umukino wasubitswe, ibintu bafata nka kajagari.

Ati "Uyu munsi twatunguwe no kubona iyo baruwa batubwira ngo umukino wimuwe, washyizwe ku wa Gatanu, ku wa Gatanu ku Cyumweru dufite umukino ukomeye wa shampiyona, tubifata nka kajagari mu mitegurire y’iki gikombe, impamvu baduhaye ngo ni amategeko namwe mwaza kuyareba."

"Twari twaramaze kwishyura ikibuga, nk’umuryango wa Rayon Sports twari twaritabiriye tubizi, tubishaka, tuzi agaciro k’igikimbe cy’Amahoro yaba muri ruhago no mu mibereho ya buri munsi."

Jean Fidele kandi yemeza ko nka Rayon Sports bubaha FERWAFA ariko na none bananiwe kwihangana akaba ari na yo mpamvu bahise basezera mu gikombe cy’Amahoro.

"Federasiyo ni urwego rutuyobora, twubaha buri gihe cyose turarwandikira ariko ibi ngibi byatunaniye, biraturenga dusanga tutagomba gukora ibintu huti huti, ngo dukinishe abakinnyi babujijwe gukina bari mu nzira bagenda, tubabwire ngo muzakina ku wa Gatanu, mwongere ku Cyumweru twasanze harimo kutubahiriza amategeko baba babikora nkana cyangwa batabikora ntabwo tubizi."

"Ntabwo dushobora gukora imikino imeze ityo n’ibyemezo nk’ibyo, tubahamagaye tugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikipe ikundwa n’abantu benshi, ifite uruhare rukomeye muri ruhago y’u Rwanda ndetse no mu Karere twifuza ko amategeko n’imiyiborere byajya byubahirizwa, ibyo badutuyeho tutabishobora, igikombe cy’Amahoro ubuyobozi bwafashe ko ikipe buyikuramo, twandikiye FERWAFA bazafate ubo twari gukina bakomeze."

Avuga ko ariko mu gihe bakegerwa ibibabangamiye bakabikuraho bashobora kugaruka mu irushanwa ariko mu gihe banahitamo kubahana bo biteguye kuba bafata ibyo bihano aho gukorera mu kajagari.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yavuze ko ku Cyumweru ku mukino wa Etincelles FC mu buryo butaziguye (informal) babwiwe ko ku wa Gatatu bishoboka ko ikibuga cya Muhanga kitazaboneka kubera ko hari ibindi bikorwa biteganyijwe nko kwizihiza umunsi w’abagore no gusoza irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup.

Ku wa Mbere tariki ya 6 Werurwe ni bwo Akarere ka Muhanga kandikiye Rayon Sports mu buryo bweruye ko ikibuga kitazaboneka ndetse inamenyesha FERWAFA.

Kuri uwo wa Mbere, Rayon Sports yaganiriye na FERWAFA ndetse yemera ko ikibuga kimurwa bayisaba gushaka ikindi kibuga ari nabwo babonaga Stade ya Bugesera na FERWAFA irabyemera ko umukino uzahabera.

Namenye kandi yavuze ko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri habaye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga baganiraga ku migendekere y’umukino ariko icyo kuba wasubikwa ntabyari birimo.

Bari bemeranyijwe ko umukino w’Intare FC na Rayon Sports uzaba mbere saa 12h30’ amakipe azakoresha Urwambariro kugeza igice cya mnere kirangiye ndetse ko n’abaguze amatike y’umukino wa mbere nurangira bazahita basohoka kugira ngo batange umwanya ku bareba umukino wa kabiri wa Ivoire Olympique na APR FC na bo binjire.

FERWAFA yinyuzemo ubwo yasubikaga umukino wa Rayon Sports

Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yagize iti “Dushingiye ko Stade ya Bugesera yagombaga kwakira imikino 2 ya 1/8 cy’amarushanwa y’igikombe cy’Amahoro ku munsi umwe. Dushingiye ko iyo Stade yavuzwe haruguru idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y’inyongera ku mikino yombi. Turabamenyesha ko umukino wagombaga kubahuza wimuriwe tariki ya 10 Werurwe 2023.”

Gusa iyo ukurikije ibyanditswe mu ibaruwa bihabanye cyane n’amategeko agenga amabwiriza y’igikombe cy’Amahoro 2023 aho ingingo ya 10.4 ivuga ko iyo amakipe anganyije mu mikino yombi hahita hitabazwa penaliti kereka ku mukino wa nyuma iyo amakipe anganyije hongerwaho iminota 30.

Iyi ngingo igira iti “nyuma y’iminota 90 umukino, iyo ntawatsinze hazitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane uwatsinze kuva ku cyiciro cya mbere kugeza muri ½. Iyo ntawatsinze ku mukino wa nyuma, hitabazwa iminota y’inyongera buri gice kikagira iminota 15 kugira ngo hagaragare uwatsinze.”

Rayon Sporta yari yatsinze 2-1 mu mukino ubanza yari yasabwe kuba saa 12h yamaze gutanga aho izakirira uyu mukino.

Rayon Sports yamaze gusezera mu gikombe cy'Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sembagare peter
    Ku wa 8-03-2023

    Ni hahandi hanyu nubundi AS kigali izabatsinda. Murasebye gusa

  • HAKUZIMANA Francis
    Ku wa 8-03-2023

    Hakuzimana Francis muri tanzania i kararwe njye ndabona ferwafa yakwegura kuko nabwo igishoboye.I love you Rayon sport

  • JEAN CHRYSOSTOME
    Ku wa 8-03-2023

    Byiza

  • Viateur
    Ku wa 8-03-2023

    Yewe ibyaferwafa byo uretse kuyikuraho bkayiha minister ntakindi kuko twe twarumiwe

IZASOMWE CYANE

To Top