Rayon Sports yaryumyeho ku ibaruwa yandikiye FERWAFA yamagana abasifuzi 3
Rayon Sports yirinze gutangaza byinshi ku ibaruwa bivugwa ko yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ko hari abasifuzi 3 batifuza ko bazongera kubasifurira.
Bivugwa Rayon Sports yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko abasifuzi Twagirumukiza Abdul usifura mu kibuga hagati ndetse na Mugabo Eric na Karangwa Justin basifura ku ruhande batifuza ko bazongera kubasifurira bitewe n’amakosa bakunze gukora ku mikino ya bo.
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Rayon Sports kuri iyi baruwa yatanzwe muri FERWAFA, umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko abantu barindira ikajya hanze.
Ati “Iyo baruwa se hari iyo wabanye? Warindira ikajya hanze.”
Nubwo birinze kuvuga byinshi ariko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko ibaruwa yamaze gutangwa bagaragaza ko aba basifuzi bakunda gukora amakosa.
Banditse ibaruwa nyuma y’uko umutoza Haringingo yitotombeye imisifurire yo ku mukino wa Musanze FC wasifuwe na Twagirumukiza Abdul aho yavuze ko yahaye ikarita itukura Ndizeye Samuel itari yo.

Ibitekerezo
Nshuti
Ku wa 1-12-2022Abobagabo byo bibaye byiza ntibazongera kudusifurira rwose kbx
Augustin
Ku wa 1-12-2022Ubwiratangiye nihamehamwe bayidihe ijyakugura ipfube yarangiza ngwabasifuzi