Siporo

Rayon Sports yahanitse ibiciro ku mukino wa Bugesera, ikuraho agahigo yari isanganywe

Rayon Sports yahanitse ibiciro ku mukino wa Bugesera, ikuraho agahigo yari isanganywe

Ibiciro byo kwinjira ku mukino Rayon Sports igomba kwakiramo Bugesera FC byagiye ahagaragara aho itike ya menshi yikubye inshuro 3 ku giciro cyari gisanzwe, iva ku bihumbi 10 igera ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uzaba ari umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020, Rayon Sports izakira Bugesera ku munsi w’ejo saa 18:00’ kuri stade Regional i Nyamirambo.

Kimwe mu byakanze abantu ni ibiciro byo kuri uyu mukino, iyi kipe n’ubundi yari ifte agahigo ko kuba ari yo yishyuza amafaranga menshi muri shampiyona, yongeye ikuraho ako gahigo yari ifite ishyiraho akandi aho itike ya menshi yikubye inshuro 3, akaba ari nayo tike ibayeho ihenze mu mateka ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Bimaze kunyemerwa ko imikino yose iyi kipe yakiriye itike ya make aba ari ibiumbi 2, mu gihe itike ya menshi yabaga ari ibihumbi 10(ariko hari igihe bishyuzaga ibihumbi 20 ariko hakubiyemo n’icyo kurya).

Kuri iyi nshuro, Rayon Sports yahanitse ibiciro ku mukino ugomba kuyihuza na Bugesera FC aho itike yari isanzwe igura ibihumbi 10 yayikubye inshuro 3, kwinjira muri uyu mukino mu myanya ya VVIP bizaba ari 30000frw, muri VIP 15000frw, iruhande rwa VIP(ni ukuvuga ahasigaye hatwikiriye) 5000frw ni mu gihe ahasigaye hose ari 2000frw.

Rayon Sports n’ubundi niyo yari ifite umukino uhenze mu Rwanda, akaba ari uwo yakiriyemo Al Hilal na Young Africans mu mikino nyafurika umwaka ushize, yishyuje ibihumbi 25.

Uyu mukino ukaba wanganyaga agaciro n’uwo ikipe y’igihugu yakiriyemo Cote d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 na wo wishyujwe ibihumbi 25.

Rayon Sports niyo yari isanganywe umukino uhenze mu gihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top