Igitego kimwe kuri kimwe, ni wo musaruro wavuye mu mukino wahuzaga Gorilla FC na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro cya 2026.
Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2026.
Gorilla yatangiye umukino neza aho yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 6 cyatsinzwe na Kanamugire Roger n’umutwe.
Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka uko yishyura iki gitego, nubwo itabonye amahirwe menshi yaje kukishyura ku munota wa nyuma w’igice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.
Rayon Sports mu gice cya kabiri yashyize igitutu kuri Gorilla FC ishaka igitego cya kabirj ndetse ibona amahirwe ariko bibanza kwanga kuko umunyezamu wa Gorilla yakuyemo imipira ikomeye ya Tambwe na Asman.
Gorilla FC mu gice cya kabiri wabonaga nta kintu irimo gukina, umukino waje kurangira ari 1-1.
Undi mukino wa 1/2 ubanza wabaye ejo hashize ku wa Kabiri, APR FC yatsinze Etincelles FC 3-1.

Ibitekerezo