Siporo

Rwanda Premier League yahannye Dauda wa APR FC

Rwanda Premier League yahannye Dauda wa APR FC

Rwanda Premier League yahannye Seidu Yussif Dauda wa APR FC na Gédéon Ndonga Bivula wa Etincelles FC kubera gutuma unukino wabahuje utinda gutangira ku bushake.

Ibi byabaye mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 wahuje Etincelles FC na APR FC i Rubavu kuri Stade Umuganda tariki ya 18 Mata 2026.

Mbere y’uko uyu mukino utangira hagaragaye gutinda kwinjira mu kibuga kw’abakinnyi Gédéon Ndonga Bivula wa Etincelles na Seidu Yussif Dauda wa APR FC aho wabonaga buri umwe acunga undi ngo abanze yinjire mu kibuga, bituma umukino ukererwaho.

Rwanda Premier League ikaba yasohoye itangazo rihana aba bakinnyi aho Dauda agomba kwishyura ibihumbi 100 Frw n’aho GédéonNdongaBivula akishyura ibihumbi 200 Frw.

Yavuze ko bahannye aba bakinnyi bagendeye ku mabwiriza agenga Shampiyona ingingo ya 22 igika cya gatatu.

Bagize bati "Aba bombi bagaragaweho ibikorwa bijyanye n’imihango itinza itangira ry’umukino, bibujijwe n’amabwiriza agenga Rwanda Premier League mu ngingo yayo ya 22 igika cya 3, aho banze kwinjira mu kibuga igihe amakipe yombi yasohokaga mu rwambariro."

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Gédéon Ndonga Bivula yagaragaweho n’imihango iteye urujijo yo kwisiga ibisa n’ifu mu mutwe bibujijwe n’amabwiriza ya Rwanda Premier League mu ngingo yayo ya 22 igika cya mbere.

Icyo aya mabwiriza avuga

Igikorwa cyose giteye urujijo gikorewe ahabona (mu kibuga, ku mpande cyangwa mu nzira zo kwinjira mu rwambariro) cyafatwa n’umusifuzi cyangwa komiseri w’umukino nk’igiteye ubwoba, gitesha igihe cyangwa gishobora guteza amakimbirane nticyemewe. Urugero ni gusuka ibintu mu izamu, mu rwambariro cyangwa imihango ikerereza itangira cyangwa ikomeza ry’umukino.”

“lyo umusifuzi cyangwa komiseri w’umukino abigaragaje muri raporo, uwabikoze
acibwa ihazabu angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 Frw. lyo abisubiyemo ahanishwa ihazabu angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 Frw no guhagarikwa imikino itatu. Ayo mande yishyurwa n’ikipe. lyo ibi bikozwe n’ikipe ihanishwa ihazabu angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw.”

Ndonga Bivula yahanishijwe kwishyura ibihumbi 200 Frw
Dauda yasohotse mu rwambariro azenguruka ikibuga aho kwinjirira ahabugenewe akeka amarozi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top