Siporo

FERWAFA yatumijeho Imurora Japhet, ubuyobozi bwa Musanze FC n’ubw’Amagaju FC

FERWAFA yatumijeho Imurora Japhet, ubuyobozi bwa Musanze FC n’ubw’Amagaju FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda binyuze muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire yaryo, yamaze gutumizaho Imurora Japhet akazaherekezwa n’ubuyobozi bw’ikipe ye y’Amagaju ku kirego barezwemo na Musanze FC gukora ibigamije kugena uko umukino uri bugende (match manipulation).

Iyi Komisiyo ikaba yababwiye ko bagomba kuyitaba ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026 ku Cyicaro cya FERWAFA i Kigali saa 14h00.’

Abo yatumiye ni Musanze FC yatanze ikirego ndetse n’umukinnyi wayo Habarurema Gahungu, hatumiwe uhagarariye Amagaju FC ndetse n’umutoza wayo wungirije Imurora Hakizimana Japhet aho bagomba kuza gusobanura Imyitwarire yabaye ku mukino wo ku wa 17 Mata 2026 wahuje Musanze FC n’Amagaju FC yabatsinze 2-0.

Mbere y’uyu mukino hagiye hanze amajwi bivugwa ko ari aya Imurora Japhet yarimo avugana n’umunyezamu wa Musanze FC, Gahungu amusaba kuza kuborohereza bagatsinda uyu mukino ndetse arimo agira n’ibyo amwizeza kumuha birimo amafaranga.

Uyu mutoza wungirije w’Amagaju wumvaga avuga ko hari n’abandi bakinnyi ba Musanze FC bavuganye ariko Gahungu yamubaza abo ari bo akanga kubamubwira.

Si aya majwi gusa kuko hagiye n’andi hanze Japhet n’ubundi arimo avugana na Gahungu ariko noneho barimo bavugana n’Umunya-Turikiya, wumva barimo bategura ibigomba kuva kuri uyu mukino aho babwiraga Gahungu ko bakeneye ikinyuranyo cy’ibitego bibiri ko buri gitego bamuha ibihumbi 500 Frw.

Si ibyo gusa muri aya majwi wumvaga bafite gahunda y’igihe kirekire kuko bamubwiraga ko bagiye gukira, uwo munya-Turikiya agiye kumushoramo amafaranga menshi.

Gahungu na Imurora Japhet batumijweho na FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top