Siporo

Haringingo yavuze impinduka agomba gukora muri Rayon, icyo asaba abafana

Haringingo yavuze impinduka agomba gukora muri Rayon, icyo asaba abafana

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko hari imyitwarire igomba guhinduka mu bakinnyi b’iyi kipe, by’umwihariko mu kibuga.

Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro baraye banganyijemo na Gorilla FC 1-1.

Haringingo Francis avuga ko kuba barema uburyo ntibabubyaze umusaruro, hari ibyo tugomba guhindura by’umwihariko ku myitwarire y’abakinnyi mu kibuga.

Ati "Hari ibyo tugomba guhundira, by’umwihariko ku myitwarire, imyitwarire yo mu kibuga, Rayon Sports ni ikipe nkuru, uriya mwambaro uraremereye."

"Nkeka ko hari impinduka, twagombaga mbere na mbere kugira ibyo duhindura mu kibuga, icya kabiri tugatangira kurema uburyo, twakinnye neza turema uburyo, ubu hasigaye ko twigirira icyizere kuko iyo ikipe imaze igihe idatsinda, abakinnyi batakaza icyizere."

Ku kibazo cya Aziz Bassane, yavuze ko ari ikibazo cy’imyitwarire ikipe ikaba irimo kubikurikirana.

Ati "Ku kibazo cya Bassane, ikipe irimo kubikurikirana, hari imyitwarire yamugaragayeho, barimo gukora iperereza, muri rusange abantu bamenya ko Rayon Sports ari ikigo gifite inzego ku buryo abakinnyi bagomba kwitwara neza bakabyerekana mu kibuga no hanze yacyo kugira ngo ikipe ikomeze guhatana."

"Nta gihe gihari yahagaritswe, iperereza niririrangira tugasanga ari byo cyangwa atari byo, ashobora kugaruka mu kibuga."

Haringingo Francis kandi yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza gushyigikira ikipe yabo kuko impinduka zatangiye kuboneka.

Ati "Abafana baba bakeneye icyizere, gusa abaje uyu munsi babonye ko hari impinduka ahubwo icyo nshaka kubasaba, baje turabiteguye dushaka kubashimisha, bazaduherekeze i Huye, turimo kwitegura derby, ndakeka nidukomeza gutya tuzabaha ibyishimo."

Haringingo Francis yemeje ko bagifite amahirwe yo kuba bakwegukana ibikombe byose barimo gukinira, Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.

Ni muri urwo rwego yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwitanga no kwitwararika bakabamenya ikipe bakinira.

Ubu Rayon Sports ni iya kabiri ku mapike yo mu Rwanda ku rutonde aho afite amanota 44, irarushwa amanota 8 na APR FC mu gihe hasigaye imikino 7. Iyi kipe kandi iri no muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Haringingo Francis yavuze ko Rayon Sports igomba kubamo impinduka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top