Siporo

Imbere ya Perezida Kagame, APR VC yatangiye neza imikino Nyafurika (AMAFOTO)

Imbere ya Perezida Kagame, APR VC yatangiye neza imikino Nyafurika (AMAFOTO)

APR VC yatangiye neza imikino Nyafurika itsinda Black Rhinos yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2024 ni bwo hatangiye imikino Nyafurika muri Volleyball mu bagabo ya ’CAVB Men’s Club Championship’ irimo kuba ku nshuro ya 47.’

APR VC yakiriye iri rushanwa ni nayo yarifunguye aho iri mu itsinda A kumwe na Litto Team Volleyball yo muri Cameroun, Nemo Stars yo muri Uganda, Nigeria Customs Service yo muri Nigeria, Petrojet Sporting yo mu Misiri na Black Rhinos yo muri Zimbabwe.

Ni irushanwa rigomba kubera muri Kigali Arena ba Petit Stade.

Umukino wafunguye indi ni uwo APR VC yakinnye na Black Rhinos, wanarebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ntabwo APR yoroheye iyi kipe yo muri Zimbabwe aho iseti ya mbere ibifashijwemo n’abarimo Kanamugire Prince, Vincent, Paul Akan na Niyogisubizo Samuel "Tyson", bayitsinze amanota 25-18.

Iseti ya kabiri umutoza yazanyemo abakinnyi barimo Mutabazi Yves, wasanzemo abarimo Achul James wagize umukino mwiza, utibagiwe Mbonigaba Vincent bahaye Black Rhinos isomo rya Volleyball bayitsinda amanota 25-10.

APR VC yorohewe n’umukino, n’ubundi iseti ya 3 ntabwo bayitindije aho abakinnyi nka Tyson, Yves Mutabazi, Achul, Muvara Ronald bayihutishije nayo bayitsinda amanota 25-11. APR VC ikaba yahise yegukana intsinzi ya mbere muri iyi mikino Nyafurika.

Mu ijambo ritangiza iri rushanwa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko bishimiye kwakira amakipe agera kuri 24 byitabiriye iri rushanwa harimo 20 yaturutse hanze y’u Rwanda.

Ati "Tunejejwe no kuba tugiye guhuza ibihugu bya Afurika binyuze mu mukino wa Volleyball. Nizeye ko kwakira iyi mikino bizerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cyo kwakira ibikorwa birimo na siporo.”

Amakipe 24 ni yo yitabiriye iri rushanwa aho agabanyije mu matsinda ane, buri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu.

APR VC yatsinze Black Rhinos
Perezida Kagame yarebye uyu mukino ufungura Imikino Nyafurika
Ni umukino yarebye yicaye mu bafana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top