Siporo

Sabah FK yihanganishije rutahizamu w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickles

Sabah FK yihanganishije  rutahizamu w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickles

Ikipe ya Sabah FK yihanganishije rutahizamu w’Umunyarwanda uyikinira, Joy-Lance Mickles nyuma y’imvune yagize ku mukino batsinzemo Qarabag FK 1-0.

Ni umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Azerbaijan wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho Sabah FK yari yasuye Qarabag FK.

Ni umukino rutahizamu w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickles yari yabanjemo ariko aza kugira ikibazo cy’imvune asimbuzwa ku munota wa 2 w’inyongera ku minota 5 yari yongeweho kuri 90.

Sabah FK ikaba yatangaje byinshi ku mvune ye aho yavuze ko yagize ikibazo mu isura, bamwifuriza gukira vuba.

Yagize iti "Uburyo Joy-Lance Mickles ameze nyuma y’imvune yagize ku mukino wa Qarabag, ibizamini by’ibanze byagaragaje ko yagize ikibazo mu isura. Turifuriza rutahizamu wacu gukira vuba akagaruka mu kibuga."

Kuvunika k’uyu rutahizamu ni igihombo gikomeye kuri we n’ikipe ye cyane ko ari we wari uyoboye ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi ago afite 18 akurikiwe na mugenzi we bakinana muri Sabah FK, Veljko Simić.

Joy-Lance Mickles yagize ikibazo cy'imvune, ikipe ye yamwihanganishije
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top