Siporo

Umukinnyi w’Umunyarwanda yapfiriye muri Amerika

Umukinnyi w’Umunyarwanda yapfiriye muri Amerika

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’abato ya Basketball, Kenrik Kabano n’umubyeyi we Rosine Kabano bitabye Imana baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpanuka ikaba yarabereye muri Leta ya Texas ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, icyateye impanuka kikaba kitaramenyekana.

Se, Mike Kabano abinyujije ku mbuga nkoranyamaba ze yababajwe no kumenyesha abantu ko umugore we n’imfura ye bitabye Imana.

Yagize ati "Ku nshuti zanjye n’umuryango, Rosine (umugore we) Imana yamuhamagaye kumwe n’imfura yacu y’umuhungu, Kenrik. Umugore wanjye n’umuhungu wanjye urumuri rwabo ruzahoraho mu mitima yacu iteka. Ndabasabye mudusengere."

Kabano wari ufite imyaka 18, yavukiye Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2008 muri 2023 akaba yarakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 16 mu irushanwa rya 2023 FIBA Africa Under-16.

Akaba yari ku rutonde rw’abakinnyi batekerezwagaho kuzahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ’U18 Afrobasket qualifiers.’

Kenrik Kabano we na nyina bitabye Imana bazize impanuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top