Siporo

Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya

Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya

Murenzi Abdalhah wari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ’FERWACY’, wanigeze kuyobora Rayon Sports ni we wagizwe perezida w’inzibacyuho w’iyi kipe.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, nyuma y’igenzura ryakozwe na RGB, yahise ihagarika komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports kubera ko itabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.

Hakaba hamaze kujyaho komite y’inzibacuho igizwe n’abagabo 3, Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2013 ni we perezida w’iyi komite, Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire bazaba bafatanya na we.

Iyi komite yahawe iminsi 30 yo kunoza amategeko y’umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imirango itari iya leta. Gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko, gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC, gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo, gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango no gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.

Iyi komite ikaba ifite iminsi 30 uhereye tariki ya 24 Nzeri 2020. Ihererekanyabubasha rikaba rizaba ku munsi w’ejo ku wa Kane.

Yari perezida wa Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona 2013
Asanzwe ari perezida wa FERWACY
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rivuzimana Claude
    Ku wa 24-09-2020

    Murenzi turamwishimiye naze gukura ibibazo vyari muri rayon sport.karibu president

  • cleophas
    Ku wa 24-09-2020

    Iyo comite turayishyigikiye100%

  • Sembeba
    Ku wa 24-09-2020

    Abdallah turamwishimiye kandi twongeye kumuha ikaze muri Gikundiro cyane cyane ko n’igihe byari byayoberanye yafashe umwanzuro wo gusubiza Ikipe ku ivuko ikabasha kwitwara neza, rero rwose twiteguye kumutera ingabo mu bitugu tukubaka Rayon Sports ikomeye izahangana na APR , gusa ikibazo dufite ni uko abakinnyi beza bashize ku isoko ariko nta kundi turambuka imipaka tujya gushaka abanyamahanga.

IZASOMWE CYANE

To Top