Siporo

Rayon Sports yabonye abafatanyabikorwa 2 basinyanye amasezerano azafasha n’abafana

Rayon Sports yabonye abafatanyabikorwa 2 basinyanye amasezerano azafasha n’abafana

Ikipe Rayon Sports, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi 2 harimo hoteli ya La Palisse ndetse na CCMU igiye kujya yamamaza ibikorwa by’iyi kipe.

Ku ikubutiro Rayon Sports yari ihagarariwe na perezida wayo Munyakazi Sadate ndetse na visi perezida wayo Tadee Twagirayezu basinyanye amasezerano y’ubufatanye na La Palisse ’Club House La Palisse’, igikorwa cyabereye i Nyandungu aho iherereye.

Muri aya masazerano Rayon Sports yagiranye na La Palisse buri ruhande ruzagira icyo rwungukira ku rundi.

La Palisse yemereye kuzajya ifasha Rayon Sports mu mwiherero mu gihe iwukeneye byibuze iminsi ibiri imbere y’umukino.

Aya masazerano kandi akaba azafasha n’abafana ba Rayon Sports aho kuri serivisi za siporo nko koga, gmy n’ibindi bazajya bagabanyirizwa 50%.

Kuri serivisi z’ibyo kunywa abafana ba Rayon Sports bazajya bagabanyirizwa 30%.

Uwimana Derick , umuhuzabikorwa wa La Palisse Nyandungu yatangaje ko icyabateye guhitamo gukorana na Rayon Sports ari uko ifite abantu benshi.

Ati " Twagendeye ku bigwi iyi kipe ifite. Umuntu wese ukora ubucuruzi ntiyakwirengagiza gukorana nayo kuko ifite abantu benshi. Aho tuzungukira ni ku bantu benshi izatuzanira."

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate akaba yakuyeho urujijo rw’uko bizagorana kumenya umufana wa Rayon Sports uzajya ugana La Palisse ko ahubwo bizoroha kumenya umufana wa Rayon Sports akazajya anagabanyirizwa.

Yagize ati"Rayon Sports murabizi yatangiye gukoresha ikarita ya MK Card rero kugira ngo bamenye umufana wa Rayon Sports azajya yerekana iyo karita niba ari icyo kunywa agabanyirizwe 30%, niba ari sports agabanyirizwe 50%, rero turashishikariza abafana bose gufata iyi karita."

Aya masazerano ya Rayon Sports na La Palisse akaba azamara igihe cy’umwaka uhereye kuri uyu wa 25 Nzeri 2019.

Ubwo Rayon Sports yasinyanaga amasezerano na La Palisse

Nyuma yo gusinyana na La Palisse, Rayon Sports yahise isinyana amasezerano na kompanyi ya CCMU, izaba ifite inshingano zo kwamamaza no gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa ba Rayon Sports.

Ku kijyanye n’inyungu bashobora kuzabona, Mugabo Valentin wari uhagarariye CCMU, yagize ati"CCMU izazamaza imishinga ya Rayon Sports, muri iyo mishinga rero nituyikurikirana hari ikizinjira rero kubizinjira hari ijanisha runaka Rayon Sports izajya iha CCMU mu rwego rwo kwishyura imbaraga tuzaba twakoresheje, ubwo nitudakora ntacyo tuzabona."

Rayon Sports nyuma yo gusinyana amasezerano n’izi kompanyi 2 yavuze ko no mu minsi iri mbere izerekana abandi bafatanyabikorwa bari mu biganiro n’iyi kipe.

Nyuma yo gusinyana amasezerano na CCMU
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Usabuwera jean Claude
    Ku wa 28-09-2019

    President Munyakazi Sadate turamushyigikiye kdi twiteguye kugana no gutezimbere abo bafaranyabikirwa bacu.

  • Uwayisenga vedaste
    Ku wa 26-09-2019

    Munyakazi nakomereze aho
    Abamurwanya abaterumugongo

  • T L
    Ku wa 26-09-2019

    Ikindi nashima Comite iriho iyobowe na Bwana Sadate ni intego yaraye yihaye yo guca akajagari (ibyo yise ishyamba) mu bashaka gusenya ikipe bareba inyungu zabo cyane. Comite nigerageze ishyire ikipe ku murongo kandi nicyo cyifuzo cya buri wese ukunda umupira wámaguru mu Rwanda. Rwose iyo ukoze byiza urashimirwa kandi ukajya uhora wibukirwa kubyo wakoze. Sadate na Komite ye rero ib babishoboye buri wese yajya ahora atekereza kubyo mwakoze. Courage

  • T L
    Ku wa 26-09-2019

    Ese ibya Gas Oil bite ko tubona bidakora. Ikindi bagakwiye kujya bakora icyegeranyo cyíbyo buri mufatanya bikorwa yungukiye ikipe.

    Bakomereze aho rwose biri kugenda neza.

IZASOMWE CYANE

To Top