Siporo

Rayon Sports yaba yagurishije Hirwa muri APR FC

Rayon Sports yaba yagurishije Hirwa muri APR FC

Bivugwa ko Rayon Sports yemeye kugurisha muri APR FC myugariro wa yo wari warimwe ibyangombwa byo gukinira iyi kipe, Hirwa Jean de Dieu.

Muri Kamena ni bwo haje amakuru y’uko Hirwa Jean de Dieu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, yaje no kwerekanwa mu bakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23, hari tariki ya 15 Kanama 2022.

Nyuma nibwo Rayon Sports yimwe uyu mukinnyi bivugwa ko nubwo yasoje amasezerano ya Marines ariko yari intizanyo ya Intare FC ndetse akiyifitiye amasezerano.

Intare FC yashinjaga Rayon Sports kuba yaravuganye n’umukinnyi bakagirana n’amasezerano batabizi, ngo niba bamukeneye bagomba kuvugana n’Intare bakagura amasezerano ye, ibintu Rayon Sports itakozwaga.

Byakomeje kujya mu mpaka, impande zombi zinanirwa kumvikana birangira Hirwa Jean de Dieu yimwe ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports ahubwo asubira mu Intare FC, gusa Rayon Sports na yo yanze gusesa amasezerano bagiranye n’uyu mukinnyi.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yaba yamaze kugurwa na APR FC, yumvikanye na Rayon Sports bagura amasezerano ye, mu mikino yo kwishyura azakinira APR FC ni nyuma y’uko Intare FC yemeye kumutanga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Hirwa Jean de Dieu w’imyaka 22 y’amavuko yanyuze mu Ikipe ya Intare FC ndetse yigeze no kunyura mu ya Bugesera mu gihe gito. Yari umukinnyi wa Marines FC aho yageze mu 202o ari intizanyo.

Hirwa Jean de Dieu yasinyiye Rayon Sports ariko abura ibyangombwa byo kuyikinira
Hirwa Jean de Dieu bivugwa ko yamaze kwerekeza muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ernest
    Ku wa 3-01-2023

    None se bamuguze amafaranga angahe???
    Ese Andi makuru ya rayon nayahee??

  • INNOCENT
    Ku wa 2-01-2023

    ARIKORAYONI KOYIHUTANKI YAYOBYEGO MBAKUBANZA YABAZAFANDE NIBAITAMUSHA KAIKABONAKU VUGANANA WENAYIRABI ZIKOHABAMU RWANDA NDETSENOHA NZEIGOMBA GUTWARANO MEROYAKA BIRIMUBEZA NOMEROYA MBEREIGO MBAKUJYA MUREPIYARA ISOMOBARA RARIBONYE UBUGIRAKE NSHINIYIGE NAKEREMA ABARIZWAHE WENTIYARU WAYO NABAJABERI BOSEABWIRWABE NSHIHAKU MVABENEYO NTANDAGU MBATSEPE

  • Epa
    Ku wa 2-01-2023

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yamaze kugurwa na APR FC, yumvikanye na Rayon Sports bagura amasezerano ye, mu mikino yo kwishyura azakinira APR FC ni nyuma y’uko Intare FC yemeye kumutanga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
    Ugurarisha Ute umukinnyi utari uwawe, ahubwo yavuye mu ntare ajya muri APR cyane atigeze aba umukinnyi wa wash port

IZASOMWE CYANE

To Top