Siporo

Rayon Sports vs Mukura, 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Rayon Sports vs Mukura, 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Ikipe ya Rayon Sports irakira Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 14, ni umukino amakipe yombi agiye gukina asa nakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, aho Rayon iri ku mwanya wa 2, Mukura ikaba ku mwanya wa 4.

Ni umukino uteganyijwe saa 15:00’ kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Rayon Sports ifite amanota 28, ntishaka gukora ikosa iryo ari ryo ryose ryatuma itakaza kuko nyuma y’uko APR FC yaraye itsinze umukino w’umunsi wa 14 imaze gushyiramo amanota 6, kuko ifite 34 mu gihe Rayon Sports ari 28.

Umukino w’umunsi wa 15 Rayon Sports izahura na APR FC, ntishaka ko bizajya guhura harimo ikinyuranyo cy’amanota mnenshi.

Mukura VS nayo ishaka gukomeza kotsa igitutu aya makipe ari imbere yayo, mu gihe yaba itsinze uyu mukino yagira amanota 25, bivuze ko haba hasigayemo amanota 3 hagati yayo na Rayon Sports ya kabiri mu gihe Police FC yo ubu ifite 26.

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite Nizeyimana Mirafa ufite amakarita 3 y’imihondo, iraza kuba ariko yagaruye Kakule Mugheni wari umaze iminsi mu mvune na Kimenyi utarakinnye umukino uheruka kubera amakarita.

Kubera ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Commodore ntabwo ari bwifashishwe kuri uyu mukino.

Ku ruhande rwa Mukura VS uretse rutahizamu Nwosu Samuel umutoza yahisemo guhana umukino 1 nyuma y’ibihano bya FERWAFA, abandi bakinnyi bose barahari.

Dore 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Kakule Mugheni Fabrice, Nshimiyimana Amran, Omar Sidibe, Iranzi Jean Claude, Bizimana Yannick na Michael Sarpong

Mukura VS: Bikorimana Gerard, Hassan Rugirayabo, Mutijima Janvier, Ngirimana Alex, Olih Jacques, Ramadhan Niyonkuru, Gael Duhayindavyi , Ndizeye Innocent, Lomami Frank, Ntwari Evode na Iradukunda Jean Bertrand

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top