Siporo

Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports yahawe ikibuga azakiriraho amenyeshwa amafaranga agomba kwishyura

Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports yahawe ikibuga azakiriraho amenyeshwa amafaranga agomba kwishyura

Nyuma y’uko amakipe 7 yo mu cyiciro cya mbere amenyeshejwe ko atazongera kwakirira kuri Stade Regional kubera igiye kuvugururwa, 3 muri yo yamaze kwemererwa kwakirira kuri Stade ya Muhanga.

Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 kuko izatangira tariki ya 20 Mutarama 2023, FERWAFA yari yasabye amakipe ko bitarenze ejo hashize agomba kuba yamaze kumenyesha aho azajya yakirira imikino ya yo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amakipe uko ari 7 yari yasabye Bugesera ariko anandikira n’Akarere ka Muhanga ateganya ko aho azasubizwa mbere ari ho bazajya bakirira.

Biteganyijwe ko APR FC, AS Kigali, Gorilla FC na Gasogi United azajya yakirira ku kibuga cya Bugesera.

Amakipe atatu ari yo; Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC yamaze gusubizwa n’Akarere ka Muhanga yemererwa kujya ahakirira imikino ya yo.

Mu ibaruwa yasinyweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, igira iti “Nejejwe no kukumenyesha ko muhawe uburenganzira bwo kuzakoresha Stade Muhanga usibye ku matariki ya 20-21/01/2023 kuko hazaberamo ibindi bikorwa.”

Ikomeza imenyesha ko ikipe izajya ibanza kwishyura ibihumbi 150 Frw ku munsi nk’uko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, inyemezabwishyu ikerekanwa amasaha 48 mbere yo gukoresha ikibuga.

Buri kipe yemerewe yasabwe kuzajya ibanza kuvugana na FERWAFA kugira ngo idahuza amasaha y’umukino n’andi makipe akoresha Stade Muhanga muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Stade ya Muhanga isanzwe ikoreshwa n’amakipe ya AS Muhanga na The Winners FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Stade ya Muhanga izajya yakirirwaho n'amakipe 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top