Siporo

Mukansanga Salima agiye gusifura Igikombe cy’Isi

Mukansanga Salima agiye gusifura Igikombe cy’Isi

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima ari mu hafisifuzi 68 bazasifura Igikombe cy’Isi cy’abakobwa batarengeje imyaka 20 kizabera muri Poland.

Iki gikombe kikaba giteganyijwe kuba tariki 5-27 Nzeri 2026, aho azaba ari mu basifuzi bakoresha amashusho [VAR].

Ni nyuma y’uko muri 2025 yahagaritse gusifura mu kibuga hagati ubundi ajya kwihugura mu gukoresha Ikoranabuhanga ry’amashusho yunganira abasifuzi rya VAR (Video Assistant Referee).

Mukansanga akaba yatoranyijwe mu basifuzi 14 barimo abagore 10 bazaba bakoresha VAR muri iyi mikino y’Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’ibihugu 24.

Agiye mu Gikombe cy’Isi cy’abakobwa batarengeje imyaka 20, nyuma y’uko yasifuye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabaye mu 2025 nabwo ari mu basifuzi ba VAR.

Mukansanga Salima ari mu basifuzi bakoresha VAR bazasifura Igikombe cy'Isi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top