Siporo

Umunyezamu Rihungu wagize ikibazo cy’amayobera, yabazwe

Umunyezamu Rihungu wagize ikibazo cy’amayobera, yabazwe

Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu wakiniye amakipe nka Police FC ubu akaba ari muri Bugesera FC, yabazwe inkokora.

Rihungu yamenyekaniye mu ikipe ya Bugesera FC yavuyemo ajya muri Police FC, yari yayisubiyemo mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

Akaba yaraje kugira ikibazo mu nkokora y’iburyo, aho yagiye ibyimba umunsi ku munsi mu buryo na we atazi.

Nta kibazo yigeze ahagira nko kuba wenda hari icyamwisheho ahubwo ni ibintu byizanye.

Uko yabyimbaga ni nako hagendaga hamera nk’ahagiyemo amazi, kwa muganga basanze nta kindi cyakorwa uretse kubagwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 25 Kamena 2026 ni bwo yagiye kwa muganga kugira ngo abagwe.

Akaba yabagiwe Kicukiro muri Dream Medical Center (DMC), akaba yizeye ko umwaka w’imikino wa 2026-27 uzajya gutangira yarakize.

Rihungu yabazwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top