Rayon Sports nitwara igikombe nzarya ikilo cy’ingurube - Minani Hemed
Umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed yavuze ko Rayon Sports niramuka itwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka wa 2022-23 azarya ikilo cy’ingurube.
Ibi uyu mugabo usanzwe ari umuyisilamu kandi kurya ingurube ku bayisilamu akaba ari icyaha gikomeye, yabivuze nk’indahiro igaragaza ko Rayon Sports itazatwara igikombe.
Minani Hemed yaganiraga na Fine FM abazwa uko Kiyovu Sports ihagaze mbere yo guhura na Police FC, avuga ko bahisemo gukora ibintu bucece.
Ngo bamaze igihe bakora isuzuma bareba impamvu yatumye bategukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, aho yavuze ko gutsinda Police FC bazafata ’photocopy’ y’igikombe bakayimanika mu biryo bya Juvenal perezida wa Kiyovu Sports LTD.
Ati "Umukino wa Police FC nituwutsinda tuzafata ’Photocopy’ y’igikombe tukimanike mu biro icya nyacyo tuzaba tugitegereje, tuzakimanika mu biro bya Juvenal kuko ni umukino ukomeye, ni umukino udusaba gukoresha imbaraga nyinshi. Ni umukino uzagaragaza niba tuzabona igikombe cyangwa tuzakibura."
Hemed yaboneyeho avuga ko umwaka ushize APR FC yatwaye igikombe ibarusha inota 1, Rayon Sports yabasetse ivuga ko iyo iza kuba ari yo ihari itari gutwarwa igikombe, ashimangira ko ubu ari wo mwanya barimo kandi ntacyo bazatwara ko nibagitwara azarya ikilo cy’ingurube kandi ari umuyisilamu.
Ati "iryo nota rimwe aba-Rayon bigize kuvuga ngo iyo twari kuba tugeze aho mwageze ntitwari kubura igikombe, ndababwira nti ubu nonaha, isengesho mwasenze Imana yararyumvise, bazamenya uko twakibuze. Rayon Sports nitwara igikombe nzarya ikilo cy’ingurube."
Kugeza ubu ku munsi wa 21, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 43, Rayon Sports ifite 42, Kiyovu Sports 41, AS Kigali ikagira 38.

Ibitekerezo
Rangirajeanpierre
Ku wa 4-03-2023Bazagushyirireho byose by ingurube nibyo mu nda
Rangirajeanpierre
Ku wa 4-03-2023Bazagushyirireho byose by ingurube nibyo mu nda
Sam
Ku wa 4-03-2023arashaka kuba inshuti na KNS imfube perzida wibigwari.
Ntirenganya Alfred
Ku wa 3-03-2023Ibi bintu avuze Imana irabyumvise Abe yitegura kurya kiriya kilo njye nzakimwishyurira

DUFATANYE eric
Ku wa 3-03-2023gutwara igikombe niyo nego tu ?
DUFATANYE eric
Ku wa 3-03-2023gutwara igikombe niyo nego tu ?
Nsanzimana faustin
Ku wa 3-03-2023Ahhhhhh.... Minani we.... Yewe ushatse waba ukirya kare. Ariko uzarye umutwe cg ikibuno cyayo.