Siporo

Rayon Sports mu ihurizo rikomeye

Rayon Sports mu ihurizo rikomeye

Rayon Spprts birashoboka ko ishobora gutangira shampiyona idafite bamwe mu bakinnyi ba yo bakomeye bari bitezwe muri shampiyona bitewe n’ibibazo by’imvune.

Mu gihe habura ibyumweru 2 gusa kugira ngo shampiyona itangire, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo n’abashya ntabwo barimo gukora imyitozo kubera ibibazo by’imvune.

Ku ikubitiro hari umunyezamu Hakizimana Adolphe wafashije iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino wa 2021-22, imvune afite y’umutsi wo mu mayasha yarangije shampiyona ayifite ndetse amakuru avuga ko yasabye Rayon Sports kumuvuza ariko akaba atarabona ubufasha.

Undi mukinnyi ni Nishimwe Blaise na we utarimo ukora imyitozo kubera imvune byanatumye atagaragara mu mukino wa gicuti Rayon Sports yaraye itsinzemo Musanze FC.

Hari kandi n’abakinnyi bashya iyi kipe yaguze bagiriye ikibazo mu myitozo ubwo bari basubukuye imyitozo muri Rayon Sports barimo Osalue Rafael, Mucyo Junior Didier ndetse na Ngendahimana Eric.

Aba bakinnyi bakaba biyongera kuri Tuyisenge Arsene waraye agiriye ikibazo cy’imvune mu mukino wa gicuti Rayon Sports yaraye itsinzemo Musanze FC 2-0.

Umutoza wa Rayon Sports, Hariningo Francis avuga ko nta gihindutse benshi muri aba bakinnyi bashobora kuzatangira imyitozo mu cyumweru gitaha. Mu gihe shampiyona yatangira tariki ya 19 Kanama 2022 nk’uko byari biteganyijwe, byagorana ko aba bakinnyi bose Rayon Sports yaba ibafite barakize.

Hakizimana Adolphe amaze iminsi afite ikibazo cy'imvune
Nishimwe Blaise we ntaratangira imyitozo
Rafael Osalue wavuye muri Bugesera afite ikibazo cy'imvune
Ngendahimana Eric ntiyahiriwe n'intangiriro muri Rayon Sports
Mucyo Junior Didier na we yahise avunika
Tuyisenge Arsene yaragiye agiriye ikibazo cy'imvune ku mukino wa Musanze FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top