Siporo

Rayon Sports mu gahinda nyuma yo gupfusha umwe mu bayobozi ba yo

Rayon Sports mu gahinda nyuma yo gupfusha umwe mu bayobozi ba yo

Rayon Sports yagize ibyago ni nyuma y’uko Uwamariya Joselyne Fanethe wari umuyobozi wa Komite Ngenzuzi y’iyi kipe yitabye Imana azize uburwayi.

Uwamariya wari umubyeyi w’umwana umwe yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane aho yaguye mu bitaro bya CHUK.

Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko iri mu kababaro ko kubura umwe mu bayobozi ba yo.

Yagize iti "Umuryango wa Rayon Sports ubabajwe no kubamenyesha inkuru y’akababaro y’Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi (Uwamariya Joselyne Fanethe), witabye Imana mu ijoro ryakeye. Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.”

Yitabye Imana nyuma y’uko muri 2020 ari bwo yatorewe kuyobora Komite Ngenzuzi ya Rayon Sports ari na bwo hatorwaga perezida Uwayezu Jean Fidele.

Uwamariya Joselyne yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top