Rayon Sports itsinze Bugesera FC ibura amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona
Umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka w’imikino wa 2019-2020 wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa kabiri n’amanota 10 inganya na APR FC ya mbere gusa APR FC iyirusha umubare w’ibitego izigamye.
Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina idafite myugariro w’iburyo usanzwe ubanza mu kibuga, Iradukunda Eric Radu utarakoze imyitozo ku Cyumweru n’ejo ku wa Mbere.
Ni umukino Rayon Sports yatangiye isatira cyane ishaka ibitego ariko amahirwe make bagiye babona ntiyabyaza umusaruro.
Nta mahirwe menshi babonye mu gice cya mbere uretse ku munota wa 21 w’umukino Sidibe yahaye umupira Iranzi Jean Claude atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo.
Ku munota wa 32 Mugisha Gilbert nawe yazamukanye umupira awuha Sarpong, atera ishoti atunguranye ariko umupira unyura hanze gato y’izamu, uyu musore yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 43 ariko umunyezamu awukuramo.
Bugesera FC nta mahirwe menshi yabonye mu gice cya mbere uretse ku munota wa 44 kuri kufura yari itewe na Mustafa Francis maze Kibengo Jimmy atera n’umutwe umupira ukubita umutambiko w’izamu. Igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Muri iki gice cya mbere Rayon Sports yabonye amakarita 2 y’umuhondo yahawe Eric Irambona na Iranzi Jean Claude.
Rayon Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri maze ku munota wa 57 Mugisha Gilbert atsinda igitego ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Rutanga Eric.
Ku munota wa 66 Sarpong yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri nyuma yo gucika ubwugarizi bwa Bugesera FC.
Ku munota wa 90 w’umukino Bugesera FC yishyuye igitego kimwe ku mutwe watewe na Rucogoza Djihad ku mupira wari uhinduwe na Peter Otema.
Bugesera FC yakomeje gushaka uburyo yishyura ibi bitego ariko biranga umukino urangira ari 2-1.
Gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise igira amanota 10 inganya na APR FC ariko APR FC ikaba izigamye ibitego 4 mu gihe Rayon ari 3.
Dore imikino y’umunsi wa 4 iteganyijwe n’iyarangiye
Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019
Heroes FC 2-1 AS Muhanga
Sunrise FC 4-1 Espoir FC
Musanze Fc 1-1 SC Kiyovu
Gicumbi FC 1-3 Mukura VS
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019
Rayon Sports FC 2-0 Bugesera FC (Stade de Kigali, 18h00)
Gasogi United 0-0 Police FC (Mumena Stadium, 15h00)
Marines FC 1-2 APR FC (Stade Umuganda, 15h00)
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2019
Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h00)
)
Ibitekerezo