Siporo

Rayon Sports ishobora kwisanga mu gihombo, abahoze bayitoza bayiteye utwatsi

Rayon Sports ishobora kwisanga mu gihombo, abahoze bayitoza bayiteye utwatsi

Mu gihe isoko ry’abakinnyi rizafungwa ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama, Rayon Sports ishobora kwisanga mu gihombo mu gihe isoko rishobora gufungwa itarandikisha rutahizamu mushya iheruka kugura, Heritier Luvumbu kubera amadeni bafitiye abatoza bahoze bayitoza.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo Jorge Paixão yagizwe umutoza wa Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6 ariko atoza 5, byari ugutoza shampiyona ya 2021-22 akayirangiza.

Nyuma ya shampiyona ya 2021-22 aho Rayon Sports yarangije ku mwanya 4, yaje gutandukana n’iyi kipe aho ubu asigaye atoza Yarmouk yo muri Kuwait.

Muri Kanama 2022, Jorge Paixão yatanze ikirego muri FIFA arega Rayon Sports, si we gusa kuko n’umwungiriza we, Paula Daniel Ferreira Faria na we yari yayireze.

Mu Kwakira 2022 Tiago Coelho, umunyamategeko wa Jorge Paixão yabwiye ISIMBI ko urubabza barutsinze ndetse Rayon Sports ikaba yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura bitaba ibyo igahagarikwa kwandikisha abakinnyi bashya yaguze.

Ibi ni byo byakurikiranye iyi kipe kugeza aho yaguze rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Heritier Luvumbu mu mpera z’Ukuboza 2022 ishaka kumwifashisha mu mikino yo kwishyura yatangiye tariki ya 20 Mutarama 2023 ariko ikaba itarabasha kumwandikisha kubera aya madeni.

Mu minsi ishize ni bwo haje amakuru y’uko iyi kipe yishyuye Paula Daniel Ferreira Faria ibihumbi 3.5 by’amadorali bari bamufitiye.

Umwe mu bantu bavuganye n’uyu mutoza yavuze ko we yemera ko bamwishyuye ari na yo mpamvu Rayon Sports yari yizeye ko FIFA izabadohorera ikemererwa kwandikisha Luvumbu.

Gusa ikindi giteye urujijo ni uko Paula Daniel Ferreira Faria ubwo ISIMBI yageragezaga kumuvugisha yavuze ko afite umunyamategeko yishyura ubikurikirana.

Ati “nishyura umunyamategeko ngo abivugeho, ndi umutoza w’umupira w’amaguru sinshaka kugenda mfite ibindi mu mutwe, umunyamategeko wanjye afite ibindi arimo gukora ntabwo yavuga.”

Amakuru avuga ko nubwo uyu mutoza yishyuwe ariko na none yanze kwemerera FIFA ko yishyuwe mu gihe ikibazo cy’umutoza Jorge Paixão kitaracyemuka kuko na we bitararangira.

Ku rundi ruhande ariko ISIMBI yavuganye n’umutoza Jorge Paixão avuga ko Rayon Sports itaramwishyura ndetse ategereje umwanzuro wa FIFA.

Yagize ati “Ntabwo Rayon Sports iranyishyura, urabizi ubu biri muri FIFA, FIFA yamaze guha agaciro ikirego cyanjye ntegereje ko Rayon Sports inyishyura.”

Jorge Paixão yavuze ko mu mezi 6 yakoreye Rayon Sports yishyuwe ukwezi n’igice, ni mu gihe Rayon Sports yo yavugaga ko amezi 3 ya mbere yagombaga kuyahembwa n’umuhagarariye. Rayon yo yishyuye ukwezi n’igice yemera ari na bwo Jorge Paixão yahise ajurira n’ayo mezi 3 avuga ko yakoze none FIFA ubujurire bwe bwahawe agaciro.

Jorge Paixão na Ferreira bakomeje gukorogana na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 29-01-2023

    Fake news

IZASOMWE CYANE

To Top