Siporo

Rayon Sports irakira Bugesera FC ibura abakinnyi 4

Rayon Sports irakira Bugesera FC ibura abakinnyi 4

Mugheni Kakule Fabrice, Iradukunda Eric Radu, Nyandwi Sadam na Nshimiyimana Amran ni bo bakinnyi ikipe ya Rayon Sports ibura mbere yo kwakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Aba basore bose uko ari bane ntabwo bari bwitabazwe kuri uyu mukino bitewe n’impamvu zinyuranye bahuye nazo.

Ni umukino uteganyijwe uyu munsi saa 18:00’ kuri stade ya Kigali i Nyamirambo izwi nka Stade Regional de Nyamirambo.

Kakule Mugheni Fabrice, amaze iminsi yaratangiye imyitozo nyuma yo gukiruka imvune, gusa umutoza wa Rayon Sports avuga ko ataragera ku rwego amwifuzaho ndetse akaba ari nayo mpamvu atari bumwifashishe ku mukino w’uyu munsi.

Uyu mutoza kandi nyuma y’imyitozo y’ejo yavuze ko azaba adafite abakinnyi be babiri basanzwe bakina ku ruhande rw’iburyo bugarira, Radu na Nyandwi Sadam.

Iradukunda Eric Radu akaba yaraje akererewe imyitozo aho yasobanuye ko afite ibibazo yari yabanje gukemura, umutoza yamubwiye ko adakorana n’abandi imyitozo.

Nyandwi Saddam we nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka 2 ntabwo arahabwa andi masezerano, akaba ari cyo kibazo afite gituma atarimo akinira ikipe ye.

Nshimiyimana Amran na we ntabwo akina uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune idakomeye yakuye mu ikipe y’igihugu.

Rayon Sports igiye ukina umukino w’umunsi wa 4 iri ku mwanya wa 3 n’amanota 7 inganya na APR FC ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye, Mukura niyo ya mbere n’amanota 8.

Saddam afite ikibazo cy'amasezerano atarahabwa
Amran yakuye imvune mu ikipe y'igihugu
Radu afite ibibazo bwite
Umutoza yemeje ko Kakule ataragera ku rwego amwifuzaho

Dore imikino y’umunsi wa 4 iteganyijwe n’iyarangiye

Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019

Heroes FC 2-1 AS Muhanga
Sunrise FC 4-1 Espoir FC
Musanze Fc 1-1 SC Kiyovu
Gicumbi FC 1-3 Mukura VS

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019

Rayon Sports FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 18h00)
Gasogi United vs Police FC (Mumena Stadium, 15h00)
Marines FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15h00)

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2019

Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h00)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top