Siporo

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka

Rayon Sports yageze ku isoko ryo kugura abakinnyi kare, yamaze gusinyisha imyaka 2 myugariro wa Marines FC, Hirwa Jean de Dieu.

Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, akaba ari umwe mu bakinnyi bafashije Marines FC muri uyu mwaka w’imikino.

Amakuru akaba avuga ko yaba yatanzweho miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda na we akemera gusinya imyaka 2.

Si uyu gusa kuko binavugwa ko Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro wa Police FC, Mucyo Derrick ukina ku ruhande rw’ibumoso, na we bivugwa ko ashobora kuba yarasinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Si aba gusa kuko bivugwa ko yagiye igirana ibiganiro n’abandi bakinnyi batandukanye barimo na Osalue Raphael wakiniraga Bugesera FC wamaze gusinya, hari Usengimana Faustin na Ishimwe Christian bagikomeje ibiganiro.

Hirwa Jean de Dieu yamaze gusinyira Rayon Sports
Mucyo Derrick na we ashobora kwerekeza muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • egide habonayo
    Ku wa 3-06-2022

    Mwaramutse! Jyew mbona rayon yakabanj gusinyisha abayobozi kko nicyo kibura mwikipe pee

  • egide habonayo
    Ku wa 3-06-2022

    Mwaramutse! Jyew mbona rayon yakabanj gusinyisha abayobozi kko nicyo kibura mwikipe pee

  • Sembagare peter
    Ku wa 2-06-2022

    Mwaramutse?kwiyubaka kwa Rayon ntacyo byibuze.nubundi ntizabura komera gusohoka nka inyuma yimyaka 5.nimureke gushyushya inkuru Rayon yacu turayizi kandi turayibona.yararwaye yararemye .birayisaba kujya mubitaro ikivuza,ikavayo igendera kukabando ikazageza igihe itangira kwigenza.aho izaba itangiye kugira agatege.bivuze ko bizatitwara umwaka 5.mwitubeshya rero go Rayon iliho

IZASOMWE CYANE

To Top