Siporo

Rayon Sports Day: Perezida wa Rayon Sports yahize gucubya amagambo ya KNC, KNC yiyemeza kwanduza imyambaro y’iyi kipe

Rayon Sports Day: Perezida wa Rayon Sports yahize gucubya amagambo ya KNC, KNC yiyemeza kwanduza imyambaro y’iyi kipe

Ku munsi wo kumurika imyenda ikipe ya Rayon Sports izakoresha umwaka w’imikino wa 2019-2020, igishushanyombonera cya Gikundiro Stadium ndetse n’irerero ry’iyi kipe hateguwe umukino wa gishuti uzahuza iyi kipe na Gasogi United aho perezida w’iyi kipe yavuze ko bashaka guha ikaze iyi kipe bayigisha kwambara umwambaro wo gukinana ni mu gihe KNC we avuga ko iyo myenda bezerekana azayisiga ibyindo.

Uyu muhango uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2019 guhera saa 14:00’ mu gihe uyu mukino wo uzaba saa 18:00’.

Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United ni umukino uhuruza benshi bitewe n’amagambo aba yabanjirije uyu mukino, ahaheruka ni ku mukino ufungura shampiyona aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Mu kiganiro n’itangazamakuru abayobozi b’amakipe yombi

Perezida wa Rayon Sports mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko bashaka guha ikaze Gasogi United mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati "nk’uko mubizi Gasogi United ni umwana ukivuka umaze amezi make tunamuha ikaze, tunabaha amasomo y’uburyo ruhago ikinwa, mwumvishe ko umwana yavukanye amagambo menshi, ayo magambo rero hari byinshi tuzamwigishirizamo nk’uko bambara jersey n’uko bakina umupira."

Perezida wa Gasogi United we yavuze ko biteguye kwanduza iyi myenda bezerekana.

Yagize ati"Rayon Sports twifatanyije mu bindi by’iterambere ariko ibijyanye no kwerekana jersey zo tuzazisiga ibyondo, jersey izerekana zo tuzazisiga ibyondo."

Rayon Sports Day izajya iba muri Nyakanga cyangwa Kanama buri mwaka hagamijwe kwerekana umwambaro ikipe izaba iteganya gukoresha muri mwaka w’imikino uri imbere. Gusa ngo kuri iyi nshuro ntabwo byakunze kuko gahunda zagiye zigongana ku buryo byari bigoye ko biba muri ayo mezi.

Muri iki gikorwa kandi kuri gahunda hariho ko hazafatwa umwanya wo kwibuka nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti watoje akanakina muri Rayon Sports witabye Imana tariki 15 Ugushyingo 2017.

KNC perezida wa Gasogi United
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top