Siporo

Police FC ifashe umwanya wa mbere, Gicumbi yuzuza imikino 5 n’amanota 0

Police FC ifashe umwanya wa mbere, Gicumbi yuzuza imikino 5 n’amanota 0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru yari yakomeje hakinwa imwe mu mikino y’umunsi wa 5, Police FC ikaba yatsinze Heroes ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 11, mu gihe Gicumbi yatsinzwe na Kiyovu Sports yuzuza imikino 5 nta nota na rimwe irabona.

Uyu munsi hakaba habaye imikino 3 y’umunsi wa 5, Police FC yari yakiriye Heroes, Kiyovu Sports yakiriye Gicumbi mu gihe Espoir FC yari yakiriye Musanze FC.

Ibitego bya Nsabimana Aimable ku munota wa 43, Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 89, byafashije Police FC gukura amanota 3 imbere ya Heroes, ihita inayobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 11, mu gihe APR FC na Rayon Sports zikurikiyeho n’amanota 10 ariko zikaba ziatarakina umukino w’umunsi wa 5.

Kiyovu Sports yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Ndayisaba Hamidou. Gicumbi ikaba yujuje imikino 5 itarabona inota na rimwe aho ifite 0/15.

I Huye, Espoir FC yari yakiriye Musanze FC, Espoir FC ikaba yaje kubatsinda ibitego 2-1.

Dore imikino y’umunsi 5 yose iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019

Police FC 2-0 Heroes FC (Stade de Kigali, 15h00)
SC Kiyovu 1-0 Gicumbi FC (Mumena Stadium, 15h00)
Espoir FC 2-1 Musanze FC (Stade Huye, 15h00)

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019

Mukura VS vs Gasogi United (Stade Huye, 15h00)
Bugesera FC vs Etincelles FC (Stade Bugesera, 15h00)
AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Stade Nyagatare, 15h00)

Ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2019

APR FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top