Siporo

Perezida wa Kiyovu Sports mu burukari yahagaritse umutoza nyuma yo kwandagazwa na KNC

Perezida wa Kiyovu Sports mu burukari yahagaritse umutoza nyuma yo kwandagazwa na KNC

Nyuma y’uko atsinzwe na Gasogi United ya KNC, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yahise ahagarika umutoza w’iyi kipe André Landeut ndetse anavuga ko ashobora kwirukanwa burundu.

Uyu munsi Kiyovu Sports yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, ni umukino Kiyovu Sports yari yahize gutsinda.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi ku ruhande rwa Kiyovu Sports aho bari bagereranyije Gasogi United n’ingunguru irimo ubusa, bavuga ko aka gasogi ka Gasogi bagomba kungahingamo isombe.

Byarangiye iyi sombe yari yaje guhingwa irimbuwe itaranuhirwa kuko Gasogi United yatsinze uyu mukino ku bitego 3-1.

Nyuma y’uyu mukino perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yahise ahagarika umutoza André Landeut kuko batakwihanganira umuntu uza gukinira mu byo baba barashoyemo amafaranga, uyu mutoza ashobora no kwirukanwa.

Ati "Tugomba gufata imyanzuro ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi muntu ashobora kuza agakora ibyo ashaka yumva, akangiza ikipe kandi hari abantu baba bashoyemo amafaranga, ubwo rero hari imyanzuro namubwiye ko uyu munsi atongera gutoza ahagarara, atongera gutoza ibindi azaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye, ni yo mpamvu wabonye nagiye kuvugana na we."

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 21 ku rutonde ruyobowe na Rayon Sports ifite 22 n’aho APR FC ikagira 19.

André Landeut yahagaritswe muri Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top