Perezida Kagame yavuze ikibazo Afurika ikwiye kwibaza muri ruhago kikanashakirwa igisubizo(AMAFOTO)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite impano nyinshi muri ruhago zishobora kuba zinaruta izizwi ku Isi ariko abenshi baba indashyikirwa iyo bavuye muri Afurika.
Ibi yabivugiye mu inama ya Komite Nyobozi ya CAF yaberaga i Kigali yasojwe uyu munsi muri Serena Hotel.
Iyi nama iyobowe na perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe wotorewe uyu mwanya muri Werurwe 2021.
Yize ku ishyirwa mu bikorwa rya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu mashuri (Pan-African Schools Football Championship), ibijyanye n’imisifurire muri CAF na FIFA ndetse n’umushinga uzatwara miliyoni imwe y’amadorali mu guteza imbere ibikorwa remezo.
Ibindi bizaganirwaho ni ingengabihe y’imikino 2022-2024 ndetse n’ibijyanye no gupima icyorezo cya Coronavirus mbere y’umukino.
Muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko nta cyiza ku mupira w’u Rwanda na Afurika kuruta kuba FIFA na CAF ziyobowe neza.
Ati” nta cyiza ku iterambere ry’umupira w’u Rwanda na Afurika kuruta kuba umupira ku Isi uyobowe na Gianni Infantino(FIFA) na Dr. Patrice Motsepe(CAF). Twagiranye inama nziza cyane kumwe n’abayobozi b’amafederasiyo, izatanga n’umusaruro.”
Yakomeje avuga ko guhindura imitekerereze bakihuza n’abantu ndetse bagasangiza abandi ibyo bagezeho.
Ati”tugomba kuba beza. Duhindure imitekerereze, dukore ibintu mu buryo butandukanye, twihuze n’abantu. Kora ibintu wishimiye, ariko ntuzishime wenyine, uzabisangize n’abandi.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ifite impano nyinshi zirenze n’izizwi ku Isi ariko bakaba indashyikirwa iyo barenze umugabane w’Afurika, ngo ni ikibazo gikwiye gushakirwa umuti.
Ati”Afurika ifite impano nyinshi, ndakeka ari nyinshi kandi nziza kuruta izizwi ku Isi. Ariko tuba indashyikirwa iyo turi ahandi hatari aha. Ni ikibazo twagakwiye kwibaza kandi tukagishakira ibisubizo bihamye.”
Iyi nama ikaba yaratangiye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu ndetse ikaba yasojwe uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021.

Ibitekerezo