Umukinnyi wa Rayon Sports ukina ufasha abataha izamu, Omar Sidibe yaraye asubiye iwabo muri Mali gusura umuryango we.
Ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020, ni bwo uyu mukinnyi yafashe indege yerekeza muri Mali.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ikimujyanye ari ugusura umuryango we mbere y’uko imyitozo n’amarushanwa bitangira mu Rwanda dore ko bizafungurwa mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2020, bitandukanye n’ibyavugwga ko yaba yatandukanye n’iyi kipe.
Biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda mbere y’uko uku kwezi kwa Nzeri kurangira kugira ngo aze kwitegura gutangira imyitozo.
Omar Sidibe yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, ayisinyira imyaka 2 ubu akaba yari asoje umwe asigaje undi.
Omar Sidibe(ibumoso) mu bamuherekeje harimo na Irambona Eric bakinanaga muri Rayon Sports

Ibitekerezo