Siporo

Nyuma yo kurega bagenzi be muri RIB, Gasingwa Michel yeguye

Nyuma yo kurega bagenzi be muri RIB, Gasingwa Michel yeguye

Uwari umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, Gasingwa Michel yamaze kwegura ku mirimo ye, ni nyuma y’uko agaragarijwe n’abo bakorana ko atagifitie icyizere.

Yeguye nyuma y’uko hagiye hagaragara ibibazo by’ubwumvikane buke muri iyi komite ndetse n’abasifuzi muri rusange aho byose byashyirwaga ku mutwe w’uyu mugabo.

Ibi bikaba byariyongereye ku kuba hari abasifuzi batatu yatanze muri RIB abashinja gutwara ibyavugiwe mu nama barimo mu itangazamakuru.

Gusa nyuma y’inama yakoranye na komite bakorana, yahakanye ko atari we wabatanze ahubwo ari RIB yikoreye iperereza aho yabemereye ko nihagira ibimenyetso bigaragara azegura.

Ku wa Gatandatiu w’iki cyumweru gishize hakaba harabaye inama yahuje komisiyo y’abasufuzi, ishyirahamwe ry’abasifuzi ndetse na perezida wa FERWAFA, Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascene hagamijwe gushakira hamwe umuti w’ikibazo.

Nyuma y’iyi nama ni bwo Gasingwa Michel wari umaze imyaka 2 ayobora iyi komisiyo yahise yegura ku mirimo ye nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’ubwegure bwe.

Ibaruwa y'ubwegure bwa Gasingwa Michel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top