Nyuma y’uko impanuro ze zifashe ubusa, umuyobozi wa APR FC yongeye gusura ikipe ayiha ubutumwa bukomeye
Nyuma y’uko impanuro ze zifashe ubusa ku mukino wa AS Kigali, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yongeye gusura iyi kipe mbere yo guhura na Rutsiro FC ayisaba kuyitsinda kugira ngo biyunge n’abafana
Yaherukaga kuganira n’aba bakinnyi mbere y’umukino w’ikirarane wa AS Kigali abasaba kuyitsinda ariko birangira banganyije.
Mbere yo guhura na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona uri bube uyu munsi i Rubavu, ari kumwe na Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Gen Mubarakh Muganga baraye basuye iyi kipe y’ingabo z’igihugu aho iri i Rubavu.
Yabibukije ko nta minsi myinshi ishize bari kumwe, abasaba abasaba gutsinda umukino wa Rutsiro cyane ko n’amakipe ari imbere ya bo atabarusha amanota menshi kuyakuramo bishoboka.
Ati "Nta minsi myinshi ishize turi kumwe, murabona ko amanota ari hagati yacu n’andi makipe atari menshi kuyakuramo tukisubiza umwanya wacu ni yo ntego kuko abahuje imbaraga bagera kuri byinshi, ndongera kubibasaba muhuze n’ibitekerezo hagati yanyu kugira ngo tubone intsinzi dukwiye."
Yakomeje abibutsa ko bagifitiye umwenda abafana bagomba kwishyura, amakipe yose bakaba bagomba kuyatsinda.
Ati "Muracyafitiye umwenda abafana bacu kandi mugomba kuwubavamo mutsinda, ejo murakirwa na Rutsiro FC nta kipe tugomba guha icyuho zose ni ukuzitsinda abafana na bo ndabizi babari inyuma ntimubatenguhe rero mubahe ibyishimo."
Ntabwo muri APR FC ibintu bimeze neza aho umusaruro umaze kubura, ni nyuma y’uko banganyije imikino 4 yikurikiranya uwa Kiyovu Sports 2-2, Gasogi United, Mukura VS na AS Kigali yose bayinganyije 0-0.

Ibitekerezo