Uretse gutwara shampiyona adatsinzwe, kwiyemera, guhangana n’itangazamakuru, umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed ikindi abakunzi ba APR FC bazahora bamwibukiraho ni ukuba bari bamaze imyaka 3 n’igice batemerewe kureba imyitozo y’iyi kipe.
Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumenyesha abakunzi b’iyi kipe ko ubu bahawe ikaze kuri Stade Ikirenga i Shyorongi aho iyi kipe ikorera imyitozo bakajya bakurikirana imyitozo yayo umunsi ku munsi.
Ni nyuma y’imyaka 3 n’igice basa n’abahejwe ku myitozo ya yo. Kuva muri 2019 umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed yatangira gutoza iyi kipe yashyizeho amateko atandukanye arimo kubuza abakinnyi kuvugana n’itangazamakuru, gukumira abafana kuza ku myitozo nk’uko byari bisanzwe kereka bamwe na bamwe na bo bamaze kubisabira uburenganzira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023 ni bwo haje inkuru y’uko ubuyobozi bwa APR FC bwemereye abafana kuzajya bakurikirana imyitozo nk’uko byari bisanzwe mbere ya Adil watandukanye n’iyi kipe mu Kwakira 2022.
Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda yemereye ISIMBI ko koko umutoza Ben Moussa yamaze kwemera ko abafana bajya bakurikirana imyitozo y’ikipe bihebeye nk’uko byari bisanzwe.
Adil Erraridi Mohammed wari warashyizeho amategeko akanganye muri APR FC, yatandukanye n’iyi kipe mu Kwakira 2022 nyuma yo guhangarikwa ntiyabyishimira ndetse ibihano byanarangira ntagaruke mu kazi ahubwo agahitamo kujya kurega muri FIFA, ubu ikibazo cye na APR FC kiri muri FIFA ni yo izagikemura.

Ibitekerezo