Nyandwi Saddam yavuze imiterere y’ikibazo cye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports
Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Rayon Sports, Nyandwi Saddam, avuga ko impamvu atarimo gukina ari ukubera ikibazo cy’amasezerano mashya atarahabwa mu ikipe ya Rayon Sports, akaba atiteguye gukina mu gihe atarayabona.
Nyuma yo gusoza amasezerano ye y’imyaka 2 muri Rayon Sports, yatangaiye umwaka wa 3, gusa akaba atarayisinyira kuko yakomeje kugenda aburana n’ubuyobozi bw’iyi kipe nk’uko yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI.
Yagize ati"ni ikibazo tutararangiza na perezida, ntabwo ari imvune cyangwa ikindi, ni ikibazo tutarakemura njye na perezida, ntabwo ndasinya. Ni umuyobozi wabiteye kugira ngo ntinde gusinya kuko yarambwiye ngo mbe ntegereje bitewe n’akazi yari afite."
Yakomeje avuga ko umutoza we yamusabye kugumya agakora imyitozo mu gihe agitegereje ko iki kibazo gikemuka.
Yagize ati"umutoza yansabye ko nakomeza nkakora imyitozo, aho bigana si heza kuba ntarimo gukina, ariko ni ugutegereza tukareba icyo perezida avuga."
Ku kijyanye n’uko yaba yaratse iyi kipe amafaranga menshi, bikaba ari nabyo byatumye atinda gusinya avuga ko atari byo kuko ngo amafaranga abasaba si menshi.
Yagize ati"amafaranga menshi se ya hehe? Amafaranga nabasabye ntabwo ari menshi cyane. Imyitozo yo ngomba kuyikora kuko barampemba, nizeye ko iki cyumweru kigomba gusiga birangiye byose."
Nyandwi Saddam yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya Espoir FC, akaba yari asoje amasezerano y’imyaka 2 yasinyanye na Rayon Sports.

Ibitekerezo