Siporo

Ntabwo ndibubivugeho cyane kuko ndacyababaye – Haruna Niyonzima wageneye ubutumwa bukomeye ababaca intege

Ntabwo ndibubivugeho cyane kuko ndacyababaye – Haruna Niyonzima wageneye ubutumwa bukomeye ababaca intege

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima uherutse kuvuga ko ari mu minsi ya nyuma mu Mavubi, yavuze ko ubu akibabaye nyuma yo kubura itike y’igikombe cy’Afurika atavuga ku byo gusezera, ni mu gihe yasabye ababaca intege kuvuga baziga.

Nyuma y’umukino wa Mozambique wabereye i Kigali Haruna Niyonzima yavuze ko Amavubi atsinze Cameroun akabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 ryaba ari ryo rushanwa rye rya nyuma kuko ntacyo yaba yarimye u Rwanda.

Nyuma yo kunganya na Cameroun 0-0, Amavubi akabura itike y’igikombe cy’Afurika, Haruna yavuze ko agifite umujinya ubu ntacyo yatangaza kandi adakunda kuvuga ibintu ababaye.

Ati“Narabivuze ku mukino wa Mozambique njye ku bwanjye ndacyafite imbaraga zo gukina kuko ninjye wiyumva n’abatoza kumpamagara ni uko hari icyo bakimbonamo, ariko ntabwo ndibuze gusubiramo amagambo navuze, gusa ni byinshi bishobora gutuma umuntu avuga ko agiye kureka umupira ariko ntabwo ndibubitangaze cyane kuko ndacyababaye ntabwo nkunda kuvuga ibintu mbabaye.”

“Nzagira igihe cyo kubivuga nibiba nafashe n’uwo mwanzuro wo kureka umupira mu ikipe y’igihugu, nzabitangaza kuko ndi umunyarwanda ikintu cyose kibaye ngomba kugitangariza abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ashobora gusezera mbere y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi cya 2022 imikino iteganyijwe muri Kamena 2021, gusa ngo byose bizaterwa n’abatoza n’abajyanama be.

Ati“Byose birashoboka, nshobora kuza nshobora no kutaza kuko mfite abatoza banjye, mfite abajyanama banjye ubwo nitwicara tukabona ko ari ngombwa ko mbivamo nzabivamo ariko twicaye tukabona ko hari icyo umuntu agifasha ikipe cyangwa se niba hari icyo abantu bakimbonamo, ibyo byose ni ibintu nzatangaza mu minsi iri imbere.”

Yakomeje asaba abaca intege abakinnyi kuvuga baziga kuko bose ari abanyarwanda kandi gukunda igihugu cyabibarutse.

Ati“Nababwira byinshi cyane ariko sicyo gihe cyo kubivuga, gusa nababwira ko ndi umunyarwanda kandi ntawuzankura ku bunyarwanda, uyu munsi nshobora kuba ntari mu ikipe y’igihugu ariko hari byinshi nshobora kuyifasha kuko niba maze imyaka 14 hafi 15 mu ikipe y’igihugu ni uko hari ibyo abatoza bagiye bacamo bagiye bambonamo ariko icyo navuga bajye bavuga baziga twese turi abanyarwanda tuba icyo dushaka ni uguteza imbere igihugu.”

“Niba uyu munsi nka Haruna mfite umutima wo kwihangana hari barumuna banjye batabishoboye, bajye bihangana bavuge ariko bavuge baziga, nk’uko mpora mbivuga ntabwo twanga abatuvuga nk’abakinnyi ariko hari ibintu biba bidakwiye, niyo mpamvu nababwira nti ntakizambuza kuba umunyarwanda kandi nkifite imbaraga nzakorera igihugu cyanjye.”

Haruna Niyonzima ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu kuva muri 2007, akaba amaze gukinira Amavubi imikino igera ku 105, yifuza kuba yayihesha byibuze itike y’igikombe cy’Afurika, inzozi yarose kuva kera ariko akaba abona bigoranye.

Yari afite inyota yo kujyana Amavubi mu gikombe cy'Afurika
Haruna Niyonzima yavuze ko ibyo gusezera cyangwa kudasezera bizamenyekana mu minsi mike
Yasabye ababaca intege kuvuga baziga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top