Siporo

Nta rwitwazo na rumwe dufite – Minisitiri Munyangaju abwira abakinnyi b’Amavubi (AMAFOTO)

Nta rwitwazo na rumwe dufite – Minisitiri Munyangaju abwira abakinnyi b’Amavubi (AMAFOTO)

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye ikipe y’igihugu ayibwira ko nta rwitwazo na rumwe bafite ahubwo bagomba gusezerera Ethiopia bakabona itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 azakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN, ni umukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Umukino ubanza wabereye Dar es Salaam kuri Uwanja wa Mkapa, amakipe yombi yanganyije 0-0, Amavubi akaba asabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo abone itike ya CHAN.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama 2022 Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier ndetse na Meya wa Huye, Sebutege Ange bari kumwe na perezida wa FERWAFA basuye Amavubi i Huye.

Minisitiri Munyangaju akaba yabwiye aba bakinnyi ko uyu mukino bagomba kuwutsinda nta rwitwazo na rumwe ruhari.

Ati “ngira ngo nta rwitwazo na rumwe ruhari, ntabwo ari ukuvuga ngo dushobora kunganya, ni ukuvuga ngo ni ugutsinda, ni yo ntego kandi ndumva iyo ntego tuzayigeraho dukurikije uko umukino ubanza wagenze muri Tanzania, biragaragara ko murashoboye.”

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yashimangiye ko ibibareba nk’ubuyobozi babikoze uruhare rusigaye ari abakinnyi gutanga umusaruro kandi yizeye adashidikanya ko bazakuramo Ethiopia.

Minisitiri Munyanaju yabwiye abakinnyi ko nta rwitwazo bafite
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa (hagati), umunyamabanga wa MINISPORTS, Shema Maboko Dididier (ibumoso) na perezida wa FERWAFA (iburyo) basuye Amavubi
Meya wa Huye,Ange Sebutege (ubanza iburyo) na we yari ahari
Haruna Niyonzima yabwiye aba bayobozi ko nk'abakinnyi biteguye
Amavubi azakina na Ethiopia ku wa Gatandatu w'iki cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top