Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko nta mwanya bafite wo gutekereza ku byarangiye ahubwo ubu ari ukureba uburyo batsinda umukino wa Cameroun.
Ibi yabivuze nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0, mu mukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.
Uyu musore yavuze ko kuba bagiye gukina na Cameroun mu minsi ibiri gusa kandi batari mu Rwanda bazayisanga yo yarageze i Kigali ari ibintu bitoroshye.
Yagize ati"nk’uko umutoza yabivuze, ntabwo byoroshye kuba tugiye gukina umukino turi no hanze y’igihugu cyacu."
Yakomeje avuga ko ubu nta mwanya bafite yo gusubira mu bintu byatumye batsindwa n’ibindi bitageze neza ku mukino wa Mozambique, ahubwo ko bagomba guhita bajya mu mukino wo bazahuramo na Mozambique.
Yagize ati"Nta mwanya dufite wo kureba ibibazo cyane, ni ugushaka uburyo twashaka ibisubizo byihuse kugira ngo turebe uburyo twatsinda umukino w’i Kigali kuko bifite akamaro cyane."
Haruna Avuga ko bagifite amahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’Afurika, bizeye kuzatsinda Cameroun ku mukino wa kabiri w’itsinda F uzaba ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2019.

Ibitekerezo