Siporo

Nsabimana Aimable na Kiyovu Sports rwabuze gica

Nsabimana Aimable na Kiyovu Sports rwabuze gica

Umukinnyi Nsabimana Aimable na Kiyovu Sports ntibahuza ku masezerano y’uyu musore aho iyi kipe ivuga ko akiyifitiye amasezerano ni mu gihe umukinnyi we wamaze gusinyira Rayon Sports avuga ko ikipe yamaze kumurekura.

Tariki ya 12 Nyakanga 2023 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Nsabimana Aimable amasezerano y’umwaka.

Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze Kiyovu Sports yahise ivuga ko yakoze amakosa aho yasinyiye indi kipe kandi agifite andi masezerano ya Kiyovu Sports atararangira aho yari asigaranye umwaka umwe.

Ku ruhande rwa Nsabimana Aimable yavuze ko we nta kibazo afite kuko we afite urupapuro rumurekura “Release Letter” yahawe na Kiyovu Sports.

Ubwo yakoraga imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nkuru, muri Kiyovu Sports nari nshigajemo umwaka umwe, bampaye ‘release letter’, bamaze kuyimpa nahise nyerekezamo kandi nari mfite inzozi ko nzasoza nkiniye Rayon Sports.”

“Nta cyatumye dutandukana njyewe ni uko numvikanye na perezida akampa urupapuro rundekura nta kindi (…) navuga ko narebye abakinnyi bavuyemo n’abo barimo kugura nsanga intego zanjye zitandukanye n’izabo, mpitamo kuyivamo njya muri Rayon Sports kuko nasanze ari yo ifite intego zihuye n’izanjye.”

Perezida wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko Nsabimana Aimable akiri umukinnyi wa Kiyovu Sports ndetse ko bagomba kumwandikira bamubwira ko yataye akazi.

Ati “Aimable twaramuhamagaye turaganira mu gihe cyashize turahura, turamubwira tuti twizere ko ibyo twumvise nk’umukinnyi mukuru atari byo, aratubwira ngo narasinye ariko ndashaka kuza kuganira namwe ngo turebe uko tubigenza, tumubwira ko tumutegereje, twari tumugereje kuri uyu wa Mbere (ejo hashize) ariko ntabwo yabashije kuza.”

“Turaza kumwandikira ibaruwa, araza kwandikirwa ibaruwa tumubwira ko abandi batangiye imyitozo, hanyuma nkeka ko nyuma yo kumwandikira ibaruwa ibindi bizakurikiraho, Nsabimana Aimable ni umukinnyi wa Kiyovu Sports.”

Bivugwa muri Mata 2023 Nsabimana Aimable yagiranye amasezerano na Kiyovu Sports bumvikana ko nibatamwishyura amafaranga yose bamuguze muri Kamena 2023 azaba ari umukinnyi wigenga ku buryo yahita yishakira indi kipe, Nsabimana yasabye iyi kipe kumwandikira ‘release letter’ izagira agaciro muri Kemana 2023 mu gihe bazaba batamwishyuye.

Nsabimana Aimable yavuze ko we Kiyovu Sports yamurekuye
Mvukiyehe Juvenal yavuze ko Nsabimana akiri umukinnyi wa Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top