Siporo

Njye nta myaka nasinye muri Rayon Sports - Issa Bigirimana

Njye nta myaka nasinye muri Rayon Sports - Issa Bigirimana

Nyuma y’uko Issa Bigirimana asinyiye ikipe ya Rayon Sports, avuga ko nta mubare w’imyaka runaka yasinye uretse ko yemeye kuba umukinnyi w’iyi kipe ariko mu gihe cyose yabona ikipe hanze y’u Rwanda akaba yagenda ikipe itamuzitiye.

Ku munsi w’ejo ni bwo Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports kuzayikinira mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Uyu musore byavugwaga ko yasinyiye Rayon Sports umwaka w’imikino, yabwiye ISIMBI ko atari umwaka yasniye ahubwo bemeranyijwe ku mushahara gusa.

Yagize ati"njye ntabwo nasinye umwaka umwe cyangwa ibiri muri Rayon Sports. bari bansabye ko nasinya imyaka 2 ariko ntabwo nabishakaga njye nabasabye ko twakumvikana ku mushahara recrutment ntibayimpe ariko nimbona ikipe nkazahita ngenda."

Issa Bigirimana yakiniye amakipe arimo APR FC, Police FC zo mu Rwanda na Yanga yo mu gihugu cya Tanzania.

Issa Bigirimana avuga ko nta myaka runaka yasinyiye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top