Siporo

Niyonsaba Bienvenue wabaye kapiteni wa APR BBC yayisezeyeho

Niyonsaba Bienvenue wabaye kapiteni wa APR BBC yayisezeyeho

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Baskteball wanabaye kapiteni wa APR BBC, Niyonsaba Bienvenue yayisezeyeho nyuma y’uko impande zombi zemeranyijwe gutandukana.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo amakuru yamenyekanye ko Ndayisaba Olivier wari kapiteni wa APR BBC yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abasaba ko basesa amasezerano.

Uyu mukinnyi ntiyigeze atangaza impamvu yo gutandukana n’iyi kipe ariko amakuru avuga ko yaba ataritaweho n’iyi kipe ku kibazo cy’imvune y’umugongo amaranye igihe, kutabona umwanya uhagije wo gukina n’ibindi.

Bisa n’aho iyi kipe yemeye ko basesa amasezerano kuko mu butumwa yanyujije kuri WhatsApp Status, Bienvenue yasezeye kuri iyi kipe.

Ati”ni ibyishimo kuri njye gushimira APR BBC ku bw’urukundo n’ubwutange twakoresheje mu myaka yose twarwananye, nukuri nishimiye buri mwanya namaranye n’ikipe mu buryo bwo kongera ubumenyi, ubunararibonye bijyanye n’uyu mukino. Icyo nshaka kuvuga gusa, ni ukubashimira Lions(Lions ni akabyiniriro ka APR BBC), amahirwe masa muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza. Njye nagiye.”

Niyonshaba Bienvenue yinjiye muri APR BBC mu mwaka wa 2018-2019, umwaka w’imikino wa 2019-2020 nibwo yagizwe kapiteni wa APR BBC. Iyi kipe iherutse gutangaza Kamilindi Olivier nka kapiteni mushya wa APR BBC.

Ubutumwa bwe busezera muri APR BBC
Bienvenue yamaze gusezera ku muryango mugari wa APR BBC
Yagiye afasha APR BBC mu mikino yayikiniye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top