Myugariro w’ikipe ya APR FC ku ruhande rw’ibumoso, Niyomugabo Claude, arifuriza Mangwende gukira vuba akagaruka agafasha ikipe kuko imukeneye, ni mu gihe yemeza ko adahanganiye nawe umwanya.
Akenshi iyo umukinnyi umwe avunitse, uwo bakina ku mwanya umwe abifata nk’inyungu kuko aba abonye umwanya wo gukina, ndetse abenshi bahita banavuga ko bagomba kwitwara neza kugira ngo n’uri mu mvune nagaruka bizamusabe imbaraga nyinshi.
Claude aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko adahanganiye umwanya wa Mangwende kuko abizi ko ari umukinnyi mwiza, gusa ngo nawe ahora yiteguye.
Yagize ati"oya ntabwo mpanganiye nawe umwanya, ni umukinnyi mwiza yagize ikibazo ngomba kumuhagararira neza kandi ndimo ndabyitwaramo neza, njye mpora niteuye gukina ariko ntabwo duhananiye umwanya."
Akomeza avuga ko amwifuriza gukira vuba akaza agafasha ikipe kuko imucyeneye mu rugamba rwo guhanganira igikombe.
Yagize ati"ndamwifuriza gukira vuba akagaruka mu ikipe n’abandi tugakomeza tugashaka igikombe cya shampiyona, ubu nibwo ikipe imukeneye."
Imanishimwe Emmanuel Mangwende, yavunikiye mu mukino w’ikipe y’igihugu yari yakiriyemo Cameroun tariki ya 17 Ugushyingo 2019, abaganga bakaba bari babwiye uyu musore ko agomba kumara ibyumweru 2 hanze y’ikibuga.

Ibitekerezo
Nsabimana bertin
Ku wa 27-11-2019Kamarade arabivugishws nuko ntantsinzi arikubona bakanamwiba gusa ibyobakoze sibyiza kukibuga bagebagerageza gusifurira akipe yose twenkabafana twishima iyokipezose zirigutzindana

Rwigema Olivier
Ku wa 27-11-2019ubundi ibi nibyobita fair play claude numuganga gsa azineza ko Mangwende amarusha kuba adahangana bizatama Agira igikundiro
Rwigema Olivier
Ku wa 27-11-2019ubundi ibi nibyobita fair play claude numuganga gsa azineza ko Mangwende amarusha kuba adahangana bizatama Agira igikundiro
Kamoso
Ku wa 27-11-2019Yooooooooo uyu musore ndushijeho kumukunda disi