Siporo

Niteguye kuba napfira mu kibuga kubera Rayon Sports – Sarpong wasabye imbabazi

Niteguye kuba napfira mu kibuga kubera Rayon Sports – Sarpong wasabye imbabazi

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong, yasabye imbabazi ku gikorwa yakoze ku mukino wa Sunrise, avuga ko yananiwe kugenzura amarangamutima ye ariko avuga ko atazabyongera.

Hari mu mukino w’umunsi wa 5 bakiriwemo na Sunrise FC tariki ya 26 Ukwakira kuri Golgotha Stadium, ubwo yari amaze guhabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 92, arimo asohoka mu kibuga yananiwe kwakihanganira induru yavugirijwe n’abafana nawe ahita azamura urutoki rusumba izindi ararubereka, igikorwa ubusanzwe gifatwa nko gutukana cyangwa gutesha agaciro umuntu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryaramufatiye ibihano byo gusiba umukino umwe, akaba ari umukino Rayon Sports iri bwakiremo Marines uyu munsi, hari nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gutesha agaciro hifashishijwe ibimenyetso.

Abinyujije mu ibaruwa yanditse mu cyongereza, Sarpong yasabye imbababzi abakunzi b’umupira w’amaguru, abafana ba Rayon Sports n’abayobozi bayo aho yavuze ko akunda iyi kipe ndetse yanayipfira.

Yagize ati“Nyuma yo gusubiza ubwenge inyuma nkibuka igikorwa cyabaye ku mukino wa shampiyona mu cyumweru cyashize, ndashaka gusaba imbabazi buri umwe wese ufite aho ahuriye na Rayon Sports ku myitwarire idakwiye nagaragaje. Nkunda iyi kipe, buri gihe mba niteguye kuba napfira mu kibuga kubera yo. N’ubwo ibyo nakozwe byatumye mpanwa na FERWAFA nari kubirwanya.”

Yakomeje agira ati“ndabizi mba naritwaye mu buryo bwa kinyamwuga, mumbabarire kuba nararetengushye ikipe yanjye. Ndasaba imbabazi abakinnyi bagenzi banjye, abatoza na buri mufana wese wa Rayon Sports kuba naritwaye muri buriya buryo. Icyo nifuza ni ukugaruka mu kibuga nkafasha Rayon Sports gutsinda imikino myinshi ishoboka. Ndabasezeranya ko bitazasubira.”

Michael Sarpong ni rutahizamu wa Rayon Sports ubu uri ku mwaka we wa kabiri muri iyi kipe, akaba yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize.

Iki gikorwa nicyo yahaniwe
Yavuze ko yiteguye kuba yanapfira mu kibuga kubera Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top