Siporo

Ni ubushotoranyi? APR FC yashimiye Rayon Sports

Ni ubushotoranyi? APR FC yashimiye Rayon Sports

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarkah Muganga yashimiye Rayon Sports yagumye i Rubavu ikareba umukino baraye batsinzemo Rutsiro FC kugira ngo bajyane inkuru mpamo, ni mbere yo guhura mu mukino w’amateka.

Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 11 Rayon Sports yari yasuye Etincelles FC mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 13 aho baje kuwutsindwa 3-2.

Ejo hashize ku wa Mbere, APR FC na yo yakiniye i Rubavu na Rutsiro FC iza no kuwutsinda 2-0. Ni umukino wakurikiranywe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abatoza ba yo, hari mu rwego rwo kwiga iyi kipe kuko ari wo mukino bazakurizaho w’umunsi wa 14.

Nyuma y’uyu mukino, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yashimiye abakunzi ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe ya bo.

“Mu izina ry’ubuyobozi mbereye ku isonga ndashimira byimazeyo abakunzi n’abafana ba APR FC badahwema gushyigikira ikipe ya bo. Iyo tubabonye mwuzuye imihanda muyiherekeje bitera Ingabo ishema.” Lt Gen Mubarakh Muganga aganira n’urubuga rw’iyi kipe

Yashimiye kandi umutoza Ben Moussa na bagenzi be ndetse by’umwihariko n’abakinnyi ko bumviye impanuro yabahaye bakitwara neza batsinda.

Ati “mwashimishije benshi ndetse mwerekanye ko mutarekura kandi gukotana ari yo ntego.”

Na none mu bo yashimiye ni aba-Rayon barimo n’abatoza ba yo bose bari ku kibuga bareba uko APR FC ikina ngo batware inkuru mpamo y’uko abakinnyi ba APR FC bahagaze n’ubuhanga bwa bo (ni umukino warebwe na Haringingo Francis utoza Rayon Sports).

Nanone yashimiye abahuriga (Hooligans) ba Rayon b’inshuti ze by’umwihariko.

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports ya mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 28 izakira APR FC ya kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 24, ni mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

APR FC yatsinze Rutsiro FC 2-0
Abafana ba Rayon bari bivanze n'aba Rutsiro FC
Lt Gen Mubarakh yashimiye abarimo n'umutoza wa Rayon Sports
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo yaraye arebye umukino wa Rutsiro FC na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top